Abafite Ubumuga barifuza kugira icyiciro cy’ubudehe gitandukanye n’icy’imiryango yabo

Abafite ubumuga butandukanye bifuza ko batandikanywa nabo mu miryango yabo mu gihe cyo kubashyira mu byiciro by’ubudehe kuko bibabangamira nko mu gihe hagize ukenera ubuvuzi bwihuse kandi umuryango we wose utarishyura ubwisungane mu kwivuza.

Ibi abafite ubumuga barabisaba mu gihe hari gahunda yo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe byari bisanzweho hatangazwa imiterere y’ibyiciro bishya by’ubudehe, aho byavuye kuri bine biba bitanu kandi bihindurirwa inyito, gusa nta mwihariko wagaragajwe urebana n’abafite ubumuga muri rusange.

Abafite ubumuga n’ababitaho rero bavuga ko bagihura n’ibibazo bitandukanye mu miryango yabo, nk’uko Mukankiko Seraphine wo Mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Rutunga ufite umwna ufite ubumuga bwo mu mutwe n’ubwingingio abitangaza.

“ Birakwiye ko abafite ubumuga nabo bahabwa ibyiciro byabo batagendeye ku miryango yabo cyangwa ababarera kuko ubu maze imyaka ibiri nishyurira ubwisungane mu kwivuza umugabo udahari wantaye kugirango mbashe kuvuza uyu mwana iyo aba afite icyiciro cye ntibyari kumvuna.” Mukankiko akomeza avuga ko asabwa kwishyurira umurya wose harimo n’umugabo wamutaye kuko yabyaye umwana ufite ubumuga  kugirango umwana we avurwe .

Usibye izi ngaruka zigera ku miryango y’abafite ubumuga n’abafite ubumuga bifuza ko bashyirwa mu byiciro byabo byihariye kugirango badasubiza umuryango inyuma kubera kuwubera umuzigo.

Benimana Gad wo Mukarere ka Kicukiro udite ubumuga bwo kutabona avuga ko afite icyiciro cya adahuriyeho n’umuryango aribyo byabafasha bose kwiteza imbere.

Ati “Ushobora kuba ufite ubumuga butuma nta kintu na kimwe ubasha gukora ariko uri mu muryango ubarizwa mu cyiciro cya gatatu. Umuryango wawe uzakoresha imbaraga nyinshi mu kukwitaho ku buryo bizawugora gutera imbere, ugasanga ni nk’aho wabaye umuzigo”.

Ati “Hari ibyiciro byashyizweho bigaragaza uburemere bw’ubumuga umuntu afite ndetse hari n’amakarita abigaragaza. Ku bwanjye nifuza ko ibyo byiciro ari byo byaherwaho kugira ngo ufite ubumuga adakomeza kuremerera umuryango, ahubwo abone n’ubundi buryo yafashwamo, cyane ko Leta na yo ikora ibishoboka byose ngo itwiteho”.

Usibye ibi bibazo bigaragazwa n’abafite ubumuga n’imiryango yabo hari n’abandi babone ko ari ikibazo kuko nk’iyo bashatse gutanga ubufasha bwabo ku bafite ubumuga bisaba gufasha umuryango wose.

Ati “Hari igihe ubona umuntu ufite ubumuga anakomoka mu muryango ukennye ukumva icyo wamufasha kikamugirira akamaro ari ukumwishyurira ubwisungane mu kwivuza ariko ntibikunde kuko abandi bo mu muryango batarishyura, bagombye guhabwa ibyiciro byihariye”.

Nubwo leta ivuga ko ibi byiciro bishya by’ubudehe bitazakoreshwa mu gutanga serivisi runaka mu nezgo z’ubuyobozi ariko politiki y’ubwisungane mu kwivuza igena ko abagize umuryango bose babanza kwishyura mbere yuko batangira kwivuza.

Emmanuel Murera, Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD ivuga ko ibi bibazo bizwi, ngo bikaba biri mu bizitabwaho mbere y’uko ibyiciro by’ubudehe bishya bitangira gukurikizwa Nkuko byemezwa na Emmanuel Murera ushinzwe ubushakashatsi muri NCPD.

Ati “Ibyo bibazo birumvikana, ikigiye gukorwa muri aya mezi atandatu ya mbere y’uko ibyiciro by’ubudehe bishya bitangira gukoreshwa, ni amahugurwa y’abafite ubumuga ubwabo ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze kugira ngo bimenyekane. Bizatuma ijwi ry’abafite ubumuga ryumvikana kurushaho banitabweho by’umwihariko”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *