Urubanza rwa Kabuga rukomeje guhangayikisha abahohotewe muri Jenoside

 

Ifatwa rya Kabuga  Felicien ryateye icyizere cyo kubona ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’imiryango iharanira inyungu zabo. Kuri ubu ariko bamwe batangiye kugira impungenge ko byarangira ataburanye bitewe n’uko ubuzima bushobora kuba butameze neza hakaba n’ikibazo cya koronavirusi ishobora gutinza imigendekere myiza y’urubanza.

Felicien Kabuga yashinjwe na TPIR ibyaha bitanu bigize icyaha cya jenoside n’ibyaha bibiri bigize ibyaha byibasiye inyoko muntu . Mu barokotse Jenoside, abanyamategeko ndetse n’imiryaryango inyuranye, impungenge ni zose: ubuzima bwa Kabuga, Covid-19, urwego rwasimbuye TPIR rudafite abacamanza bahoraho; gutinda kw’imanza.

Abahohotewe bahamya ko iburanishwa rye rishobora gukomwa imbere n’ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Icyorezo kiri gutera ibibazo mu itegurwa ry’amadosiye ya Kabuga n’ay’abatangabuhamya. Kubera impamvu z’icyorezo cya COVID-19, urugendo rurakomeye ku buryo Kabuga atahita yoherezwa Arusha kwitaba urukiko.

Indi mpungenge ifitanye isano no gutinda kw’imikorere mu manza mpuzamahanga. Semana Onesphore, wo mu karere ka Muhanga agira ati“kuberako umuvuduko w’imanza mu nkiko mpuzamahanga muri rusange utinda,turashidikanya ko Kabuga ashobora no gupfa mbere y’uko aburana.”Agakomeza avuga ko yafashwe bitinze kugira ngo ashinjwe ibyaha bye. Semana asanga amahanga akwiye kugaragaza ubufatanye kurushaho mu guta muri yombi abandi bakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside kugirango hirindwe ko habaho ikibazo nka kiriya.

Naho abarokotse bo mu murenge wa Mururu, akarere ka Rusizi; bo bavuga ko uko imanza zitinda ari ko abazi ibyabaye bagenda basaza hakazabura abashinja mu gihe kiri imbere. Bo bagera n’aho bifuza ko itangazamakuru ryakuzanya ibimenyetso n’ubuhamya mu bageze mu za bukuru; bikazifashishwa mu manza z’igihe kizaza.

Ikindi giteye impungenge ni uko urubanza rwe rushobora no gutinzwa nkana bigizwemo uruhare n’ibihugu byamufashije kwihisha ubutabera byaba byanga ko byashyirwa ku mugaragaro.

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimom y’Insigarira y’urukiko Mpanabyaha(IRMCT) narwo ruhangayikishijwe n’uko rudafite abacamanza bahoraho. Ibi bivuze ko urubanza rwa Kabuga nirugerayo, bizatwara ikindi gihe cyo gushaka abacamanza bo kumuburanisha.

N’abanyamategeko bafite impungenge

Izo mpungenge bafite zishingira ku biboneye Kabuga ko atameze neza ndetse  n’ibyatangajwe n’umwunganizi we mu by’amategeko uvuga ko umukiriya we w’imyaka 87 arwaye umuvuduko ukabije w’amaraso, diyabete na leucoaraiose; indwara yagira ingaruka ku mikorere ye yo kwibuka no kumenya.

Alain Gauthier, umuyobozi w’ umuryango CPCR, wiyemeje gushakisha no gushyikiriza ubutabera, abakekwaho jenoside yakorewe abatutsi bihishe mu bihugu by’i Burayi na we arazifite.

Ati “Mfite impungenge ko Kabuga ashobora kutaburanishwa. Arashaje kandi ararwaye. Bibaho kubera ko ashaje kandi umubiri we ufite integer nke. Sinzi igihe Kabuga azaburanishwa, ariko ubu afiteimyaka 87, ntafite ubuzima bwiza, mu gihe ubutabera bwatinda, mfite ubwoba ko byarangira Kabuga ataburanishijwe.”

Gauthier avuga ko Iki kibazo atari we wa mbere cyaba kibayeho mu Bufaransa ko hari izindi ngero z’abantu bashaje cyangwa barwaye birangira bataburanishijwe kubera uko ubuzima bwabo buhagaze. Ibyo ngo ahanini biterwa n’uko ubucamanza bugenda biguruntege mu kuburanisha abo bantu kubera dosiye nyinshi, bityo agasaba ko iya Kabuga yakwihutishwa.

Gauthier avuga ko umuti w’iki kibazo waba ukwihutisha ibisabwa mu kumwohereza vuba mu Rwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigariray’InkikoMpanabyaha( IRMCT) i Arusha muri Tanzaniya,hakagenwa uko yakurikiranwa.

Icyo itegeko riteganya

Me Ntampuhwe Juvens, umuhuzabikorwa w’umushinga/RCN Justice &Mémoire (ubutabera na kwibuka), ahamya ko iyo ukekwaho icyaha apfuye urubanza rutararangira, ikurikiranacyaha rirahagarara ariko ibikorwa by’imbonezamubano byo bishobora gukomeza.Ibi bikaba bishingira ku gika cya kabiri cy’ingingo ya13 y’itegeko nimero 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryo mu Rwanda, ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha rigira riti “iyo urukiko ruburanisha imanza z’inshinjabyaha rwaregewe n’ikirego cy’indishyi, rushobora gukomeza kukiburanisha nubwo bwose ikirego cy’ikurikiranacyaha cyaba cyarasaziye mu rukiko, ushinjwa yarapfuye, icyaha kitagihanwa n’itegeko cyangwa se harabayeho imbabazi z’itegeko.”

Ku mpungenge z’uko abagize uruhare mu ihunga rya Kabuga banashakisha uko urubanza rukererwa batinya ko uruhare rwabyo rwazamenyekana, Me Juvens abona ko mu buryo bwemewe n’amategeko ibyo bidashoboka kuko nk’uko abivuga, “umucamanza ashyira umuntu imbere y’urukiko kubera impamvu z’ubutabera gusa.”

Ku basaba ko Kabuga yazanwa mu Rwanda kugirango iburanishwa rye ryihute, Me Juvens asanga byashoboka, gusa ari uko byemejwe n’abacamanza bashinzwe guca imanza za nyuma z’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha. “Mu myanzuro yerekeye Kabuga, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda (TPIR) rwari Arusha rwemeje ko azaburanishwa n’inkikoz’Umuryangow’Abibumbye.” Juvens ashimangira ko iki cyemezo cya TPIR kigomba kubahirizwa na buri wese, keretse iyo abacamanza bafashe icyemezo ukundi babisabwe n’umuburanyi wese ubishaka.

Felicien Kabuga yafashwe kuwa gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020 mu Bufaransa, nyuma yo gushakishwa igihe kirekire kigera mu myaka 25.

 

KAREGEYA Jean Baptiste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *