Mibirizi : Uwangirijwe imitungo muri Jenoside ntarishyurwa  ibihumbi 200 byaciwe imiryango isaga 100

Uhoraningoga Wilibororidi, amaze imyaka isaga icumi yishyuza imiryango 108 yangije imitungo ye muri Jenoside. Ni mu bitero byagabwe n’abari bakuriwe na Rukeratabaro Theodore uherutse kuburanira muri Suede. Inkiko gacaca zasabye abari baturanye na we bose kumwishyura ibihumbi 200, ariko magingo aya ngo amaze guhabwa ibihumbi 50 gusa.

Uyu musaza w’imyaka 69 atuye i Mibirizi mu kagari ka Akaremereye mu murenge wa Gashonga. Yarokotse Jenoside yakorerwe abatutsi mu 1994, ku bitero byayoborwaga na Rukeratabaro. Uyu yari umujandarume, akaba aherutse kuburanira mu gihugu cya Suede akatirwa igifungo cya burundu. Gusa ku birebana n’indishyi, Rukeratabaro yaburanye nk’utushoboye, bityo nta bushobozi afite bwo kuriha ibyo yangije, nubwo abagize umuryango bafite imitungo ari ahitwa ku Winteko mu murenge wa  Mururu.

Muri Jenoside, Uhoraningoga yasenyewe inzu ya maparamane (mpandenye) n’ibikoni byayo, asenyerwa inzu ya nyina, kandi inka zabo ziribwa n’abagabaga ibitero.

Aho inkiko gacaca ziziye, uyu musaza yatanze urutonde rw’abo yari azi ko bamwangirije imitungo, ariko inyangamugayo za Kagikongoro (aho atuye) ntizabyemera. Impamvu zatanze ngo ni « kuba uyu musaza yarubakiwe inzu kandi n’abana be bararihiwe amashuri bakiga ».

Urubanza rwe rwaje gusubirwamo n’inteko iturutse ahandi, basanga ibye byangijwe bigomba kwishyurwa.

Uhoraningoga ati, « Haje inteko ivuye i Kigali, bemeza ko imitungo yanjye izishyurwa n’abaturage bose bari batuye Kagikongoro. Nasabye miliyoni n’igice, ariko banyemeza ibihumbi 200, agomba gutangwa n’imiryango 108 ; ariko ubu ayo maze kubona ntarenga ibihumbi 50 ».

Buri muryango ugomba gutanga 1860, « babuze ababishyuza »

Kuva mu 2009, iyi miryango 108 ntirabashya kwishyura imitungo yangije, nubwo buri muryango usabwa kwishyura amafaranga 1860. Uhoraningoga avuga ko ubuyobozi bwamurangaranye, ngo kuko « nta muryango wamara imyaka 12 utarabona amafaranga 1860 ».

Ubwo itsinda ry’abanyamakuru ba PAX PRESS basuraga akagari k’Akaremereye, Uhoraningoga yabajije ikibazo cye. Uwari Gitifu w’aka kagari, Nkurunziza Emmanuel yavuze ko abaturage bakennye, kandi n’umwanya wo kubishyuza ari ntawo.

Uhoraningo we avuga ko abaturage babuze ababishyuza, ngo kuko n’ibyo bihumbi 50 yabihawe mbere ku muyobozi witwaga Damaseni.

Ati, « Babuze ababishyuza, bamwe bavuga ko bagiye bayaha abakuru b’imidugudu, abandi bakayaha Gitifu w’akagari. Hari na bamwe bambwirana agasuzuguro ngo baramaze kutayampa, ibyo bikanshengura umutima, nkibaza niba nta buyobozi tugira ».

Itegeko rikuraho inkiko gacaca ritanga umurongo mbonera ku irangizwa ry’izi manza no kuriha imitungo.

Rivuga ko ibyemezo byerekeranye n’umutungo wononwe cyangwa wasahuwe bigomba kubanza gushyirwaho kashe mpuruza n’Urukiko rw’Ibanze bimaze kwemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’aho urubanza rwabereye, kandi  kwishyura imitungo bikorwa n’uwakoze icyaha ubwe cyangwa bigakorwa hakoreshejwe umutungo we.

Mu ngingo ya 12 n’iya 13 z’iri tegeko ngenga no 4/2012 ryo kuwa 15 Kamena 2012, banahamya ko ubuze ubwishyu akora imirimo nsimburagifungo.

Ingingo ya 12 igira iti, « Kwishyura imitungo bikorwa n’uwakoze icyaha ubwe cyangwa bigakorwa hakoreshejwe umutungo we. Icyakora, mu gihe uwakoze icyaha cyo gusahura cyangwa konona bigaragara ko nta bushobozi afite bwo kwishyura, uwakoze icyaha ategekwa gukora igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro ».

Naho iya 13 yo iti, « Mbere y’uko bishyirwa mu bikorwa, ibyemezo byerekeranye n’umutungo wononwe cyangwa wasahuwe byari byarafashwe n’Inkiko Gacaca, bigomba kubanza gushyirwaho kashe mpuruza n’Urukiko rw’Ibanze rwo mu ifasi y’aho urubanza rwabereye bimaze kwemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’aho urubanza rwabereye, mu nyandiko ashyikiriza Perezida w’urwo rukiko ».

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *