DUCLERT arasaba Perezida Macron kubura dosiye ya Agatha  Kanziga na Coloneli Serubuga

Tariki ya 5 Mata 2019, tariki ya 5 Mata 2021 ; imyaka ibiri iruzuye Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ashyizeho Komisiyo ishinzwe gucukumbura uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma yo gutanga raporo tariki ya 26 Werurwe 2021, umuyobozi wayo Vincent Duclert aributsa ko n’amadosiye ya Agatha Habyarimana na Coloneli Serubuga yakwitabwaho.

Mu kiganiro Vincent DUCLERT yagiranye na France Culture tariki ya 29 Werurwe 2021, yagarutse kuri Agatha Kanziga; umupfakazi wa Perezida Habyarimana na we ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

 

 

« Il faut que la justice passe », Ubutabera bugomba gutangwa

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa CPCR (ihuriro ry’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside ku mugabane w’Uburayi), Vincent DUCLERT yibukije gato uko byagenze muri Mata 1994.

Ati, “Indege ikimara guhanurwa, umutwe w’ingabo zidasanzwe wahise uza guhungisha abafaransa n’abandi bantu.  Ku ikubitiro rya mbere, hahungishijwe Agatha Kanziga, kandi bizwi ko  ari umuhezangunikazi wo mu kazu (Réseau Zéro), wari ukuriye itsinda ryashyize mu bikorwa Jenoside”. Uyu mupfakazi wa  HABYARIMANA, we n’umuryango we bahise burizwa indege ibakura I Kigali.

Aha rero niho DUCLERT yanzura asaba Perezida Macron kongera kubura dosiye ya Agatha. Agira ati,  « Nibyo rwose, ku bwanjye ndumva Perezida Macron yakubura dosiye ya Madame wa HABYARIMANA. Imyaka igihe kuba 30 uyu mudamu aba mu Bufaransa mu buryo budasobanutse kandi akingiwe ikibaba. Ubutabera bugomba gutangwa, nibura iperereza rigakorwa ibikenewe bikaboneka”.

Imvugo ibe ingiro, CPCR

Ubwo iyi Komisiyo iyobowe na DUCLERT yasohoraga raporo (kuwa gatanu tariki 26 Werurwe 2021), ibiro bya Perezida w’Ubufaransa byijeje ko butazahwema “Gushyira imbaraga mu kurwanya umuco wo kudahana abantu bakoze ibyaha bya Jenoside”.

Ku bwa Alain Gauthier uyobora CPCR , ngo ibi nta gishya kirimo. Ati, “Dukeneye ko imvugo iba ingiro, twaratinze bihagije. Ibyo Duclert avuga, bisa neza n’ibyo CPCR ihora isaba ubutabera bw’Ubufaransa kuva 2007. Tariki 13 Gashyantare 2007, nibwo umuryango wacu CPCR watanze ikirego kivuga kuri Agatha”.

Gauthier asanga igikwiye gukorwa atari “Ukubura dosiye” kuko itigeze yubikwa. Ahubwo igikwiye ni uguhamagaza Agatha akabazwa ibibazo, iperereza rigasozwa, ubundi hagategurwa urubanza mu rukiko rwa rubanda (cour d’assises).

Ngo gukomeza gutegereza bishobora gutuma Agatha KANZIGA ataburanishwa, cyane cyane kubera n’imyaka y’ubukure igenda yisunika(79); akaba yapfa akiri umwere.

Aha niho hibutswa n’abandi bakekwaho ibyaha bya Jenoside bamaze gutangirwa ibirego, nabo bashobora gupfa bataraburana. Abo ni nka Colonel Laurent Serubuga w’imyaka 82, na Manasse Bingwenzare ufite imyaka 80; ndetse n’abandi bafite ibirego birengeje imyaka 20.

Gauthier ati, “Reka twizere ko Perezida azumva impuruza ya Vincent DUCLERT akabishyiramo imbaraga, ubutabera bugatangwa”.

Komisiyo yiswe iya Duclert, ni komisiyo igizwe n’inzobere 13 ziyobowe na Vincent Duclert. Zigizwe ahanini n’abarimu b’amateka n’amategeko muri za kaminuza zo mu Bufaransa.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ishyiraho iyi komisiyo, Perezida Macron avuga ko yashyingiye ku biganiro yagiranye na Perezida Kagame w’u Rwanda tariki ya 24 Gicurasi 2018.

Komisiyo yahawe igihe cyimyaka ibiri, maze Tariki 26 2021 isohora raporo yayo. Ni umuzingo w’amapaje arenga 900, ukubiyemo ibyavuye mu nyandiko n’ibiganiro bibarirwa mu bihumbi 8.

Biteganijwe ko tariki ya 7 Mata 2021, ubwo hazaba hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi ku ncuro ya 27, ibikubiye muri iyi raporo byose ndetse n’inyandiko zifashishijwe bizashyirwa ku karubanda, aho buri wese ukeneye kubisoma yabigeraho mu nzu yibitabo (salle de lecture des Archives nationales), aho inzobere zakoreye ubu bushakashatsi.

Karegeya Jean Baptiste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *