Kamonyi: 13 baraye kwa muganga bazira ikigage cyo kuri Pasika

Abantu 13 bo mu mudugudu wa Kabana, akagari ka Mataba mu murenge wa Kayenzi bamaze kugezwa mu kigo nderabuzima cya Kayenzi, umugore umwe urembye yoherezwa ku bitaro bya Rukoma. Ni nyuma y’aho bose banyoye ikigage kikabagwa nabi.

Iri joro ryo kuwa mbere tariki ya 5 Mata 2021, abayobozi mu murenge wa Kayenzi ntibagohetse bakurikirana aba baturage barwaye bitunguranye,

Abarwaye ni abagize umuryango wa  Uwamahoro Fideli wari wabatirishije umwana, ndetse na bamwe mu baturanyi be bitabiriye icyo kirori. Amakuru yo kugubwa nabi n’icyo kigage yameneyekanye muri iki gitondo, bamwe baribwa mu nda, abandi bacisha hasi no hejuru.Gusa bose batinye kujya kwa muganga banga guhanirwa ko bagiye mu kirori cyo kubatirisha bitemewe, ariko ubuyobozi bumaze guhererekanya amakuru bwanzuye kubohereza kwa muganga.

Biganjemo abana b’abakobwa (6), ab’abahungu (2), ndetse n’abantu bakuru barimo umusaza w’imyaka 66.

Umubare w’abaguwe nabi uragenda wiyongera, kuko mu gitondo bari abantu batanu, bigera saa saba ari 11, none bwije bamaze kuba 13.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire mu kagari ka Mataba, avuga ko kuba batinze kujya kwa muganga bagomba kurarayo, ngo keretse hagize aboroherwa bagasezererwa.

Avuga ko intandaro ari uko uwo muryango wa Uwamahoro Fideli wari babatirishije umwana, noneho abaturanyi bakahagera bakabaha kuri icyo kigage. Ibigaragara nta batumirwa ba kure bari muri iki kirori, kuko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirusi atabyemera.

Mu masaha ya saatatu z’ijoro, abagera kuri 3 nibo bamaze kugezwa ku bitaro bya Rukoma, kandi abayobozi bari ku kigo nderabuzima bakurikirana abo barwayi; ngo uremba ajyanwe i Rukoma ukize yoherezwe mu rugo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *