Kwibuka 27 : Mu 1992, ishyaka CDR ryihanangirije Perezida Habyarimana ngo akorana n’ibyitso

Mu buhamya n’inyandiko bitangwa mu manza zibera hanze y’u Rwanda, hakunze kugaragaramo uburyo umugambi wa Jenoside wamenyekanye ku mpande zose, ariko mu buryo bw’ibanga ryari rizwi na bake. Ubutegetsi bwerekanye umwanzi uwo ari we, CDR yihanangiriza Leta iyishinja kubamo abanzi, Bagosora ashinga umutwe w’AMASASU; naho MINUAR yerekana ko Interahamwe n’Impuzamugambi ziteguye kwica abatutsi.

‘Nyuma y’aho ubutegetsi bwakoze  Jenoside bugaragaje inyito n’imikorere y’uwo bwitaga ‘Umwanzi’, mu 1992 ishyaka CDR ryihanangirije Guverinoma n’umukuru w’igihugu ku mikoranire n’abagambanyi. Mu 1993, Colonel Bagosora ashinga umutwe witwa AMASASU ugamije guhangana n’umwanzi, naho muri Gashyantare 1994 MINUAR yerekana ko Interahamwe n’Impuzamugambi ziteguye kwica abatutsi’.

Ibi ni bimwe mu biva muri amwe mu makuru yatangiwe mu rubanza rwa mbere rw’abasirikare Arusha, aho bigaragara ko ishyaka CDR ryatanze itangazo ridasanzwe ryerekana ko ritizeye Guverinoma yari ikuriwe na Nsengiyaremye Dismas ndetse na Perezida Habyarimana.

Mu cyo bise Itangazo sipesiyali no 5 ryo kuwa 22 Nzeri 1992,  ishyaka CDR ryikomye bamwe mu banyarwanda bari imbere mu gihugu harimo n’abategetsi, ribita abagambanyi bakorana n’umwanzi. Iryo tangazo risoza rivuga ko ‘rubanda nyamwinshi’ (abahutu)  itazabihanganira , kandi  ngo, « Umwanzi ni umwanzi, kandi umushyigikiye wese aba yanga u Rwanda ».

Itangazo ritangira rigira riti, « Ishyaka CDR rimaze kubona ko hari abantu bakomeje kugambanira igihugu bohereza mu Nyenzi-Inkotanyi abana babo, bene wabo cyangwa se abo baguriye kugira ngo zikomeze gukora amarorerwa no kumena amaraso ya Rubanda nyamwinshi. lkibabaje ni uko Guverinoma  ya Nsengiyaremye isanzwe ibifitiye ibimenyetso ariko ntigire icyo ibikoraho, kubera ko bamwe mu bayobozi b’amashyaka agize iyo Guverinoma ndetse na bamwe mu baminisitiri babifitemo uruhare, ahubwo ubishyize ahagaragara bakamwamagana ngo ararwanya inshuti zabo, ngo ntashaka amahoro.

Bamwe mu bo CDR yashyize mu majwi barahizwe abandi bicwa muri Jenoside

Abashinjwaga  kohereza abantu babo mu Nyenzi-Inkotanyi, barimo Ntashamaje Antoine (waje kuba Minisitiri), Karamira Frodouard (MDR), Mbaguta JMV (MICOFIN), Rugengamanzi Narcisse (Komini Tambwe-Gitarama), Bugingo Hariseti (Komini Rukara-Kibungo), Kagina Bernardin (Komini Kanombe-Kigali), na Bwankara Sosthene (Komini Ntyazo-Butare).

Abashinjwaga umurimo wo kwinjiza abana mu Nyenzi-Inkotanyi, barimo Sisi Evariste, Sebera Antoine,  Shamukiga Charles, Katabarwa Andre, Mbaguta JMV, Ndasingwa Landouard, Serubyogo Zacharie, Kanyabugoyi Fideli na Mushonganono Kayitesi.

Abandi ni abashinjwa kwemera gukorera Inyenzi-Inkotanyi, ku isonga barimo Twagiramungu Faustin, Mugenzi Justin, Rugenera Marc, Ngurinzira Boniface, Habinshuti Evariste, Nzamurambaho Frederic, Nshunguyinka Francois, Ntamabyariro Agnes,  Ntashamaje Antoine, Musenyeri Gasabwoya Innocent na Furere Munyanshongore Martin wari ukuriye abayozefite i Kabgayi.

Aba bose bavaga mu matsinda y’abo bitaga Umwanzi

CDR yasohoye itangazo kirimbuzi nyuma y’aho hagaragajwe icyo ‘umwanzi w’imbere mu gihugu’ ari cyo (enemie interieur).

Mu nyandiko y’ibanga, uwo yari  umunyarwanda n’umunyamahanga uba mu Rwanda cyangwa hanze, urangwa n’ibikorwa bikurikira :

Gufata intwaro agatera u Rwanda

Gutera inkunga uwateye u Rwanda

Kugurira intwaro utera u Rwanda

Gushyigikira no kwamamaza amatwara y’umwanzi

Kwinjiza abantu mu bateye u Rwanda

Kwanga kurwanya uwateye u Rwanda

Kumenera umwanzi  amabanga ya gisirikare

Gukwirakwiza ibihuha bijyanye n’ingufu z’umwanzi

Kwiha kunekera umwanzi

Mu matsinda abarizwamo umwanzi, bavugaga ko aha mbere abarizwa ari « mu Batutsi b’imbere mu gihugu, mu Bahutu batishimiye ubutegetsi buriho, abashomeri n’imburamukoro, abanyamahanga bashyingiranywe n’abatutsikazi, abandi batutsi batuye muri aka karere, abakoze ibyaha bahungiye mu mahanga ».

Nyuma yaho gato, mu 1993 Colonel  Bagosora yashyizeho umutwe w’ingabo awita AMASASU (Alliance des Militaires Agacés par les Séculaires Actes Sournois des Unaristes) : Bivuga ko ari ihuriro ry’abasirikare barambiwe ibikorwa by’ubushotorani bikorwa n’abarunari ».

Tariki 20 Mutarama 1993, nibwo Bagosora (Tango Mike) yandikiye Perezida Habyarimana amubwira  ko hashinzwe umutwe witwa AMASASU, intego zawo n’uburyo ubona iyi ntambara (1990-1994).

Bagosora ati, « Abarunari niko bahoze, kandi n’Inkotanyi nibo ndabarahiye…….Nyakubahwa Perezida, turarwana ku nkiko z’igihugu, nyamara mu gihugu imbere hari abantu bashyigikiye umwanzi babishyira ku mugaragaro kandi ntibahanwe. Ni gute se muzatubuza ‘guha isomo ntangarugero’ abo bagambanyi tubana hano ? Uko biri kose twamaze kumenya abakaze muri bo, nta kabuza tuzabikora nk’umurabyo », ndlr : mu kanya nk’ako guhumbya.

Agakomeza agira ati, « Ibyitso by’Inkotanyi twarabimenye, turabazi neza. Twabagira inama yo kuzisanga zitarongera gutera, kuko bitabaye ibyo, buri wese yafindura ikizababaho ».

Ati, « Icyifuzo cy’AMASASU ni uko muri buri Komini ukon ari 143, habamo umutwe w’abasore b’Intarumikwa bagahabwa imyitozo ya gisirikare. Abo basore bazaba ku misozi yabo, babe ingabo z’abaturage, bakazafasha abasirikare mu gihe Inyenzi zizaba  zanze kuva ku izima ryo kunyoterwa ubutegetsi  ku ngufu……tuzitangira ubutabera, tuzihanira nizongera gutera ».

Muri Gashyantare 1994, umwe mu basirikare ba MINUAR yandikiye umuyobozi we ambubwira ati, « Dufite amakuru ahamya ko FPR yamaze kugeza abasirikare muri buri murenge w’u Rwanda,  ubu hari abasaga 1500. Abo nta kindi bagamije uretse kurinda abatutsi no kubakiza umunsi ubwicanyi bwubuye umutwe. Ibi birumvikana cyane kubera ko Interahamwe n’Impuzamugambi  zamaze gutozwa kandi ziteguye kwica abatutsi, haramutse habaye…..NDLR : ibindi bitero, interuro ntiyuzuye.

Ibi rero ni bimwe muri byinshi bigaragaza ko Jenoside yateguwe igihe, na mbere cyane kugeza gato y’uko indege y’umukuru w’igihugu ihanurwa. Byinshi byagiye bivugirwa mu manza z’bakoze Jenoside zibera hanze, ibindi biri mu nyandiko zazitanzwemo nk’ubuhamya.

Karegeya Jean Baptiste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *