Ubutabera: Hari abifuza ko imanza z’abanyarwanda zabereye mu Bubiligi mbere ya 2019 zasubirwamo

Mbere ya 2019, amategeko y’igihugu cy’Ububiligi ntiyemeraga icyaha cya Jenoside, ku buryo abanyarwanda bahaburanishirijwe batigeze bagihamywa. Ibi bituma bamwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi 1994 batuye Nyamirambo no mu karere ka Huye, bifuza ko izo manza zabanje zasubirwamo.

Umunyarwanda wa mbere wahamijwe icyaha cya Jenoside n’ubutabera bw’Ububiligi ni Neretse Fabien, waburanye kuva tariki 7 Ugushyingo kugeza tariki 20 Ukuboza, akaza gukatirwa igifungo cy’imyaka 25. Rwari urubanza rwa gatanu icyo gihugu cyaciriye abanyarwanda. Muri Gicurasi 2019 nibwo igihugu cy’Ububiligi cyemeje ko icyaha cya Jenoside gishyirwa mu mategeko yacyo, itegeko ritangira gushyirwa mu bikorwa muri Kamena uwo mwaka.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Haguruka wagiranye ibiganiro n’abagize inzego zinyuranye z’abarokotse Jenoside mu murenge wa Rwezamenyo, akarere ka Nyarugenge; mu rwego rwo kumenyekanisha ibyavuye mu rubanza rwa Neretse, cyane ko bimwe mu byaha yashinjwe yabikoreye I Nyamirambo aho yari atuye mbere ya 1994, munsi ya Tapis Rouge. Bamwe mu bitabiriye icyo kiganiro, bifuje ko imanza zabereye mu Bubiligi mbere y’urwa Neretse zasubirwamo.

Umwe muri bo agira ati, “None se bariya baburanye mbere ye bagahamywa ibyaha bindi hatarimo icya Jenoside ubwo baraburanye? Bagombye gusubirishwamo kuko bakoze Jenoside”.

Abo baburanye mbere ya Neretse mu manza enye harimo kandi itsinda ryiswe Butare. Ririmo Higaniro Alphonse wayoboraga uruganda rw’ibibiriti SORWAL, akaba yaranabaye Minisitiri ku ngoma ya Habyarimana; na Ntezimana Vincent wigishaga muri kaminuza. Harimo kandi ababikira babiri ari bo Mukangango Consolata na  Mukabutera Julienne.

Higaniro yakatiwe igifungo cy’imyaka 20, Ntezimana imyaka 12, umubikira Mukangango akatirwa imyaka 15, naho mugenzi we Mukabutera ahanishwa gufungwa imyaka 12. Aba bose barafunguwe, usibye Higaniro na we utegereje mu gihe cya vuba.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Huye, Siboyintore Theodat avuga ko icyo abanyabutare bazi kuri aba bantu ari ‘Jenoside’, agasanga kuba itagaragara mu byo baburanishijwe ari ukuburohoreza. Nubwo atavuga ko imanza zabo zasubirwamo, avuga ko inyito y’ibyaha byabo yahindurwa. Ati, “Twe abanyabutare aba bantu tubaziho Jenoside nta kindi. Twemera ko ubutabera bwigenga, ariko kandi buberaho bose. Nibura ibihano bahawe bigumeho, ntihabe urundi rubanza, ariko ibyaha byabo bihindurirwe inyito. Kuko burya guhamwa na Jenoside nacyo ni igihano ubwacyo, kuko hari uko umuryango ufata umujenosideri, akenshi hari n’ibyo atakaza”.

Kuri we ngo gushinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu no gutwika abantu ntacyo bivuze bitiswe Jenoside.

Nubwo ababuranye mbere batahamijwe Jenoside ariko, ngo ibikorwa bakoze byitaweho mu rubanza, bituma hagenwa ibihano bikwiye. Ibi byemezwa n’umushinjacyaha mukuru w’igihugu cy’Ububiligi (procureur fédéral), Arnaud d’Oultremont; mu kiganiro yahaye abanyamakuru b’abanyarwanda urubanza rwa Neretse rurangiye, mu Ukuboza 2019.

Naho umunyamategeko Uwayo Jephtah, asobanura ko ziriya manza zitasubirwamo, kandi ko zitaciwe nabi nk’uko bamwe babitekereza. Avuga ko itegeko ryubahirizwa nyuma y’uko ryemezwa, ko ritareba ibyabaye mbere y’uko rijyaho. Ati, “Byaterwa n’uko iryo tegeko rikoze, niba bararihaye ububasha bwo gusubira inyuma ( effet retoactif) niba nta birimo hagomba gukurikizwa ihame  ko “itegeko risadubira inyuma”, (la loi ne dispose que pour l’avenir). Ntabwo rero izo manza zaburanishijwe mbere zishoboka ko ziburanishwa n’itegeko rishya. Oya ntabwo zaburanishijwe nabi kuko bashobora no gukoresha amategeko mpuzamahanga. Keretse umushinjacyaha abaye yatwaye dossier mu rukiko abarega bimwe ibindi akabyihorera. Bibaye  ari uko bimeze hatangwa ikindi kirego gishya hagatangwa n’ibimenyetso bishya”.

Abandi baburaniye mu Bubiligi batahamijwe Jenoside

Hagati y’umwaka wa 2001 na 2009, mu gihugu cy’ububiligi haburaniye abanyarwanda umunani mu manza enye.

Uruheruka ni urwa Nkezabera Ephreim  wahoze akora muri BNR, akatitwa igifungo cy’imyaka 30 mu mpera za 2009.

Mu 2007 nabwo urukiko rwa rubanda mu Bubiligi rwaburanishijwe Major Ntuyahaga Bernard wari umwe mu basirikare bari bagize umutwe warindaga Perezida Habyarimana. Uyu yashinjwaga kwica uwari Minisitiri w’intebe Uwiringiyimana Agatha, ndetse n’ababiligi 10 bamurindaga, bari muri MINUAR. Ntuyahaga yahanishijwe igifungo cy’imyaka 20, ariko yaje kurekurwa mu 2018 ahita ataha mu Rwanda; kuko igihugu cy’Ububiligi cyari cyamwimye ubuhungiro.

Mu 2005 haburanye abacuruzi babiri bakomoka I Kibungo, aribo Nzabonimana Etienne  na Ndashyikirwa Samuel. Bahanishijwe igifungo cy’imyaka 12 na 10.

Itsinda ryiswe Butare ryo ryaburanishijwe mu 2001.

Aba bose baburanishijwe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu, ariko icya Jenoside nticyarimo kuko cyari kitaremerwa mu gihugu cy’Ububiligi.

Abataraburana bazashinjwa na Jenoside

Abategerejwe kuburanishwa n’ Ububiligi  bo mu byo bazaburana hazabamo n’icyaha cya Jenoside, kuko cyaherehe kuri Neretse.

Ubwo urubanza rwa Neretse rwategurwaga, yagombaga kuburanira hamwe na Gakwaya Ernest bita Camarade, ndetse na Nkunduwimye Emmanuel bita Bomboko. Habura ukwezi kumwe ngo urubanza rwe rutangire, urukiko rwahisemo kubatandukanya, abo babiri bakaba baragombaga kuburana mu mwaka wa 2020, ntibyakunda kubera Covid-19. ubushinjacyaha bw’Ububiligi buvuga ko buzapanga gahunda nshya yo kubaburanisha.

Undi utegerejwe ni Colonel Ndahimana JMV wari uzwi ku izina rya Rumende, wigeze gutabwa muri yombi na Leta y’Ububiligi muri Werurwe 2011, kaza kurekurwa atanze ingwate muri Gashyantare 2012.

Uyu bivugwa ko yabaga muri Camp Kigali, aho yaba yariboneye n’amaso iyicwa rya Minisitiri w’intebe Agatha n’ababiligi icumi bamurindaga. Anashinjwa iyicwa ry’abatutsi bagera ku 5000 bo muri Komini Bwakira ku Kibuye.

Bushishi Mathias wari Umushinjacyaha I Butare, na we yatawe muri yombi muri Mata 2011 aza kurekurwa  atanze ingwate muri Gashyantare 2012; ashinjwa ibyaha yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Undi ni Kwitonda Thaddée na we wakoraga muri BNR. Idosiye ye yatangijwe mu 2006 n’umushinjacyaha ushinzwe iperereza Damien Vandermeersch. Kwitonda yatawe muri yombi muri Nyakanga 2012.

Karegeya Jean Baptiste

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *