Musanze: Abajura batoboye inzu y’umuturage babanje gukingirana abaturanyi be

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 10 rishyira ku cyumweru, abajura batarameneyekana bitwikiye ijoro batobora inzu ya Kaje Jacques babanje gukingirana abaturanyi be ngo batamutabara.

Aha ni mu mudugudu wa Nyarubande, akagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve, aba bajura bataramenyekana bibye batoboye inzu mu  rugo rwa Kaje Jacques na Nyirandorimana Aline bakahatwara ibintu bitandukanye birimo Televiziyo nini.

Abajura bamaze gutobora inzu binjiye ntacyo bikanga bagera mu cyumba cyari kiryamyemo umufasha wa Kaje Jacques witwa Nyirandorimana Aline kuko nyiri urugo Kaje yari adahari.

Nk’uko bivugwa na Nyirandorimana ngo abajura 4 b’abasore, bakigera mu nzu [mu cyumba yari aryamyemo] batangiye kurwanya uyu mubyeyi Nyirandorimana Aline bifashishije intwaro gakondo bari bitwaje zirimo icyuma cy’amugi (Couteau), akanyundo gakozwe muri Fer à beton n’umugozi wo mu bwoko bwa mushipili wo kumunigisha.

Aho hasa n’ahatose ni ho batoboye, uwo uhahagaze ni nyirinzu, amaze kuhasanisha

Ati, “Nagiye kubona, mbona bampagaze hejuru bafite ibyuma , ntangira gutabaza ariko abana banjye 2 babura uko bantabara kuko bari babakingiranye ndetse n’abaturanyi bo mu ngo 8 bari babanje kubakingirana. Ntangiye gutabaza ariko nabo bashaka kunyica kuko bari batangiye kunkubita ibikoni bari bitwaje . Ubu , umubiri wanjye wose ni ibirabaraba kubera amatindo bankubitaga kuko bigaragara ko bashakaga no kuntera icyuma ndagikinga aribwo nakomeretse ku ntoki ndetse no ku munwa.”

Umwe mu mu babashije kuhagoboka, ni  Twagirimana Innocent waganiriye na VALUE NEWS agira ati” Ncumbika mu rugo rw’uyu mubyeyi abajura bateye. Baje nijoro burira urupangu badufungirana mu mazu bakoresheje amarase y’inkweto, noneho tugerageje gusohoka dusanga badukingiranye ndetse hari n’umuturanyi bari bashyize imishingirizo ku muryango ngo adasohoka”.

Baranenga ubuyobozi n’irondo ridatabara

Nyirandorimana kandi ngo iyo ataza gutabarwa n’ababashije guca imigozi bari bazirikishije inzugi zabo aba yahasize ubuzima.  Abajura babashije gutwara Flat screen nini, Telefoni 2 zigezweho( Smart phones ),Matelas imwe iringaniye (moyenne).

Aha, niho ahera agaya inzego z’ibanze mu mudugudu n’irondo ritamutabaye ku gihe, ngo kuko ushinzwe umutekano mu mudugudu n’abanyerondo bazwi nka Homugadi [Home Guards] babagezeho saa cyenda n’igice z’ijoro, abenshi mu baturage barambiwe kuko ubujura bwakozwe saasaba.

Nubwo abo bahageze nyuma y’amasaha abiri ariko,  umukuru w’umudugudu Nyirarukundo Clémentine n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwebeya Mukamana Sabato bahageze saa tatu  zo mu gitondo; kandi umukuru w’umudugudu atuye mu metero 100  gusa.

Umuturage umwe ati, “ Turasaba inzego z’ibanze, iza Polisi n’iz’umutekano kujya batabara ababatabaje kuko nicyo baba bamariye abaturage”.

Uwibwe ati ” Nk’urugero nahamagaye Polisi ku 112, barambwira ngo ninjye kuri  Sitasiyo ya Polisi . Nawe mbwira uburyo nari kujya yo kandi nabuze n’aho namenera bangose.

Bamwe mu batabaye bavuga ko barambiwe ibisigaye biba mu kagari kabo ndetse byanaba ntibatabarwe n’ubuyobozi ku gihe. Gusa barasaba ko izi nzego zakwisubiraho mu gutabara abaturage no kubahumuriza cyane cyane muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve , Bisengimana Janvier avuga ko bagishakisha ababigizemo uruhare kugira ngo bashyikirizwe ubutabera. Gusa agasaba n’abaturage kujya bagira umuco mwiza wo gutabarana.

Ati “Nibyo koko uwo muturage yatewe aribwa ariko habayeho kuba abaturage batabaye batinze kubera bari babanje kubafungirana mu ngo zabo. Ariko icyo  twasaba abaturage ni uko bajya bagira uruhare mu kwicungira umutekano kandi bakagira n’umuco mwiza wo gutabarana”.

Si ubwa mbere ubujura nk’ubu bugaragaye muri uyu murenge wa Cyuve kuko no kuwa gatandatu w’icyumweru gishize hari undi muturage wo muri aka kagari ka Rwebeya witwa Nyiraruhanga Chantal yibwe Television , Telefoni igendanwa n’amafaranga ibihumbi bitanu 5000 frw nabwo batoboye inzu Kandi nabo ntibafatwa.

Setora Janvier

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *