Ubutabera mpuzamahanga: Nubwo Covid-19 yadindije imanza, Kabuga yarafashwe

Inzego zifite aho zihuriye n’imanza z’abakekwaho icyaha cya Jenoside zibera hanze y’u Rwanda, zisanga icyorezo cya Covid-19 cyaratumye imanza zari ziteganijwe zitaba;  nyamara zikanishimira ko  Kabuga Felicien wari umaze igihe ashakishwa yafashwe.

Mbere y’uko iki cyorezo kiza, hari imanza nyinshi zari ziteganijwe mu bihugu by’I Burayi ntizaba, nko mu Bufaransa no mu Bubiligi. Ku ruhande rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ishami rishinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside baba hanze y’u Rwanda rivuga ko hahagaze imanza gusa ibindi bigakomeza.

Mu biganiro ku maradiyo anyuranye byabaye kuri uyu wa mbere tariki 12 Mata 2021, umuyobozi w’iryo shami, Siboyintore Jean Bosco avuga bimwe byakozwe, harimo no guta muri yombi Kabuga Felicien.

Agira ati, “ Ni koko imanza zari ziteganijwe zirakomeza kwimurwa, ariko amaperereza arakorwa. Hari amatsinda y’abagenzacyaha ava I Burayi akaza gukusanya amakuru ku manza zitegurwa. Ikindi cyo kwishimirwa, ni uko Covid yatumye dufata Kabuga, kuko TPIR yasize atarafatwa. Covid-19 ije, ingendo zaragabanutse, bituma byoroha gukurikirana abamusuraga. Umuhungu we yabaga  mu Bubiligi ajya mu Bufaransa. Uko uwo muhungu yakoraga ingendo, n’uko yaje kujya kuba mu Bufaransa nibyo byatumye habaho no kwita ku cyatumye ahindura address y’aho yari atuye kuko muri lockdown byari bigoye gukora ingendo za buri gihe”.

Ku bwa Siboyintore, ngo Covid-19 ni imbogamizi ku manza, ariko ntizahoraho. Ati, “Nirangira imanza zizakomeza, kuko ntizigomba kubera mu muhezo. Rubanda bagomba kuzimenya”.

Ibi abishingira ku buhamya bugomba gutangirwa mu rukiko, nubwo buba bwaratanzwe mbere bukandikwa, buba bugomba kongera gusuzumwa butangirwa mu ruhame. Siboyintore ati, “Haba icyo bita cross-examination, aho umutangabuhamya agera mu rukiko akabazwa ku buhamya yatanze, mbese agahamya ibyanditswe”.

Mu manza nk’izi ziburanishwa icyaha kimaze igihe gikozwe, bamwe mu batangabuhamya bivuguruza ku makuru batanze mbere, babitewe no gusaza, kwibagirwa cyangwa n’uburwayi.

Izi mpungenge kandi, azisangiye na Habarugira  Isaac uyobora Ibuka mu karere ka Karongi, ahakomoka Claude Muhayimana wagombaga kuburanira mu Bufaransa umwaka ushize. Ati, “Usibye no gusaza hari abimuka, abandi bagahinduka cyangwa bagahindurwa n’abandi kubera inyungu zinyuranye, uko bitinda niko habamo impinduka”.

Covid-19 ibahejeje mu karengane

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Karongi avuga ko we na bagenzi be bakomeje kwihangana, ngo kuko Covid-19 nta wayizanye. Ariko nk’abarokotse baracyari mu karengane. Ati, “ Kwimura urubanza rwa Muhayimana ni inkuru ibabaje, itari nziza ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Kumva ko tugifite abantu bidegembya  bataracirwa imanza. Ariko dutegereje twihanganye”.

Ku ruhande rwa CPCR (ihuriro ry’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside bari mu bihugu by’I Burayi), ngo nubwo harimo akarengane, ntibikwiye ko imanza zacibwa hafishishijwe ikoranabuhanga.

Alain Gauthier ati, “Urabona nk’urubanza rwa Muyahimana Claude rumaze kwimurwa incuro ebyiri zose. Iyo zitaza kwimurwa rero, byari gusaba ko abatangabuhamya bumvirwa ku ikoranabuhanga, kandi nabyo ntibikwiye. Hari n’abandi batatu nabo amadosiye yamaze kugezwa mu rukiko, bategereje kuburana. Ariko nyine ntibyakunda, kandi uko bitinda niko kubura ubutabera cyane cyane ku barokotse”.

Urwa Muhayimana rwimuwe kenshi, ruzaba uyu mwaka

Urubanza rwa Claude Muhayimana rwari ruteganijwe kuba hagati ya tariki 29 Nzeri na 23 Ukwakira 2020,  nyuma rushyirwa kuva tariki 2 kugeza 26 Gashyantare 2021. Ruhertse gupangwa ku itariki 22 Ugushyingo, nabwo rwongera kwimurirwa kuri 17 Ukuboza. Izo mpinduka zose ni ukubera Covid-19.

Claude Muhayimana  ni umunyakibuye wavutse mu 1961,akaba yarahoze ari umushoferi kuri Guest House ya Kibuye. Mu 2010 nibwo yabonye ubwenegihugu bw’Ubufaransa.

Ashinjwa kuba yaratwaraga Interahamwe zajyaga kwica abatutsi mu ishuri rya Nyamishaba, I Karongi , Gitwa no mu Bisesero; ndetse no muri Stade Gatwaro.

Impapuro zimuta muri yombi zatanzwe tariki 13 Ukuboza 2011

Tariki 29 Werurwe 2012, ubugenzacyaha bw’urukiko rw’Ubujurire rwa Rouen bwanzuye ko yoherezwa mu Rwanda, na we ajuririra icyo cyemezo mu rukiko rusesa imanza.

Tariki 24 Gashyantare 2014 rufata icyemezo cy’uko atakoherezwa mu Rwanda

Tariki ya 9 Mata 2014 nibwo Muhayimana yatawe muri yombi I Rouen aho atuye, hahita hashyirwaho itsinda rishinzwe guperereza uruhare rwe muri Jenoside, aba afunzwe mu gutegereza urubanza.

Tariki 3 Mata 2015 yararekuwe afungishwa ijisho.

Tariki 7 Nyakanga 2017, nibwo dosiye ye yoherejwe mu rukiko rwa rubana (Cour d’Assises).

Nabyo yarabijuririye, nyuma yo kwerekana ku matariki ubwicanyi bwo mu Kiliziya ya Kibuye na Stade Gatwaro we atari ari ku Kibuye.

Ubujurire bwe bwumviswe tariki ya 18 Ukwakira 2018, maze tariki 4 Mata 2019 byemezwa burundu ko azaburanishwa.

Abandi batatu Gauthier akomozaho  ni Laurent BUCYIBARUTA, Sosthène MUNYEMANA na  Eugène RWAMUCYO; nabo amadosiye yabo yagejejwe mu rukiko, Covid-19 ituma imanza zitaba.

Mu gihugu cy’Ububiligi naho, hari babiri bagombaga kuburanishwa, nyuma yo gutandukanywa na Neretse Fabien waburanye mu 2019. Abo ni Ernest GAKWAYA (Camarade)  na  Emmanuel NKUNDUWIMYE (Bomboko).

Ubushinjacyaha bw’Ububiligi buvuga ko amadosiye yabo ateguye mu rukiko kuva tariki ya 6 Ukuboza 2018, nubwo badafunzwe (nta n’igikomo bambaye). Bategereje kuzahabwa indi tariki yo kuburana nyuma ya Covid-19.

Karegeya Jean Baptiste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *