Dore amwe mu mazina abakekwaho Jenoside biyita biyoberanya

Bamwe mu bakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bahunze igihugu cy’u Rwanda bajya kwihisha mu  mahanga, bagahindura amazina bitwaga, bagahora bimura inturo ngo badafatwa.

Ishami ry’ubushinjacyaha rishinzwe gushakisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside ritangaza ko ryamenye ayo mayeri yose, ndetse bamwe rikurikirana bagafatwa. Valuenews yagerageje kwegeranya amwe mu mazina biyita. Gusa ngo bisaba akazi kenshi, kuko iyo ryohereje impapuro zibata muri yombi ziri mu mazina atari ayabo, bisaba gukosora, ushakishwa na we akaba yimukiye mu kindi gihugu. Ubwo ubusabe bushya nabwo bukaba bugomba koherezwa mu gihugu yimukiyemo, agashakishwa ku mazina mashya.

Hari urugero rwatanzwe rw’umwe ukomoka ku Kibuye, wageze mu mahanga akiyita amazina ya murumuna we wapfuye mbere ya Jenoside. Uyu ngo bajya kumushaka akavuga ko uwo bashaka yapfuye mbere Jenoside, « Kandi nta wakora Jenoside yarabaye atakiriho ».

Ku rutonde, Kabuga Felicien ni we wiyise amazina menshi (28), agakurikirwa na Mporanya Protais utarafatwa kugeza ubu.

Dore urutonde n’amwe mu mazina biyita

1.Kabuga Felicien : Yiyise amazina 28 anyuranye, yafatiwe mu Bufaransa muri Kamena 2020 ku mazina ya Antoine Tounga.

Andi yiyitaga harimo  Faracean Kabuga, Idriss Sudi, Abachev Straton, Anathase Munyaruga, na Oliver Rukundakuvuga.

  1. Mpiranya Protais : Yiyita Theophase Mahuku, James Kakule,Yahaya Mohamed, Hirwa Protais Alain, Alain Protais Muhire cyangwa Mambo Mapendo Augustin. Nubwo aya mazina azwi, ntibibujije ko atarafatwa kugeza ubu, nyamara Leta zunze Ubumwe z’America zashyizeho amadolari miliyoni eshanu ku muntu uzatanga amakuru y’aho Mpiranya aherereye, we n’abandi batanu.
  2. Nshamihigo Simeon :Yiri yiyise Bahati Waza Samy. Uyu yafashwe yakoreraga TPIR nk’umunyekongo
  3. Neretse Fabien :Nsabimana Fabien, Emmanuel Neretse
  4. Ngenzi Octavien : Ngenzi Omar
  5. Nkunduwimye Emmanuel : Bomboko
  6. Gakwaya Erneste : Camarade
  7. Padiri Seromba Athanase :Athanasio Sumbabura
  8. Bajinya Vincent : Dr Vincent Brown

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhiga no  guta muri yombi abakekwaho jenoside bari hanze y’u Rwanda(Genocide FugitivesTracking Unit) Bwana Siboyintore Jean Bosco, atangaza ko kugeza ubu hari urutonde ruriho abantu barenga 1,100 bari hirya no hino ku isi, abo bose ubushinjacyaha bukaba bwarohereje impapuro zo kubata muri yombi.

Gusa avuga ko imwe mu mbogamizi ishami ayobora rihura nayo ni iyi ijyanye n’umwirondoro na aderesi z’aho bahungiye zihora zihinduka. Ati,” buriya umuntu wakoze icyaha ahorana ipfunwe rivanze n’ubwoba, ibyo rero bimutera guhora ashakisha uburyo bwose yakoresha kugira ngo azimanganye ibimenyetso, niyo mpamvu bamwe mubo dushakisha ujya kumva ukamenya amakuru y’uko nabo bamenye ko bashakishwa. Ubundi bamwe bakimuka, aho bari batuye,abandi bagahindura amazina,ugasanga igihugu twoherejemo impapuro zo kubafata kidusubije ko bagiye gufata ukweka bagasanga aho yari atuye yarimutse cyangwa bagasanga amazina twatanze siyo yitwa mu bimuranga bye”.

Kugeza ubu impapuro 1,146 zifata y’abakekwaho gukora Jenoside nizo zohererejwe ibihugu binyuranye byo ku Isi, 900 ziri mu bihugu by’Africa, naho 700 ni mu bihugu bituranye n’u Rwanda bya Uganda, Congo na Tanzaniya.

Abagera kuri 23 bamaze kuburanira mu bihugu barimo, naho 23 boherejwe kuburanishirizwa mu Rwanda. Hari 9 bavuye mu Bubiligi ; Ubufaransa, Suede na Canada byohereje batatu batatu, 2 mu Buholandi ; naho Ubusuwisi, Norvege na Finlande byohereza umwe umwe.

Karegeya Jean Baptiste

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *