Musanze : Batandatu baregwa ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside bakatiwe igifungo cya burundu  

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye abantu batandatu igifungo cya burundu, nyuma yo kubamya ibyaha byo gutoteza umuryango wa Manifasha Jérôme babaziza ko ari Abatutsi ndetse bikarangira abana be batwikiwe mu nzu, umwe akahasiga ubuzima, undi akahakura ubumuga budakira.

Ni ibyaha bivugwa ko byakozwe mu bihe bitandukanye bigakorerwa mu mudugudu wa Marantima, akagari ka Rwebeya, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze.

Abaregwa ni  Munyakazi Evariste, Nsengiyumva Théoneste, Uwamariya Clissencia, Munyamahoro Innocent, Mugiraneza Ildephonse na Hitimana Jean de Dieu uzwi nka Bondo.

Ni ibyaha bivugwa ko byakozwe mu bihe bitandukanye aho umuryango wa Manifasha Jérôme na Sifa Selestini bivugwa ko byatangiye batotezwa ko ari Abatutsi ndetse  kuwa 22 Gashyantare 2020 bagatwikira abana be mu nzu.

Mu iburanisha ryo kuwa 15 Werurwe 2021, ubushinjacyaha  bwagaragaje ibimenyetso byose bibahamya ibyaha birimo ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gutwika, gukomeretsa n’ubwicanyi’ ariko  Hitimana Jean de Dieu bita Bondo we yashinjwaga gusa icyaha cy’ivangura n’amacakubiri.

Ku munsi w’iburanisha nyir’izina, urukiko rwitabaje abatangabuhamya n’imvugo z’ushinzwe umutekano mu mudugudu, aho bose basobanuye uko bumvise n’uko bakemuye ubwumvikane buke bwari hagati y’umuryango wa Manifasha Jérôme na Sifa Selesitini ndetse n’abaturanyi babo, ariko ko batazi imitwikire y’inzu yaguyemo umwana umwe.

Urukiko rwahaye ijambo abunganizi b’abaregwa bagaragaza ko imvugo z’abatangabuhamya  zivuguruzanya, ahubwo ko umukiriya wabo nk’umukuru w’umudugudu yakoreraga raporo ubuyobozi bumukuriye, bityo basaba urukiko kumugira umwere cyane ko ngo nta kimenyetso na kimwe gifatika gihuje n’ibyo aregwa.

Aha niho umwe mu bunganizi yahereye asaba urukiko gushingira ku ngingo y’110 n’iy’111 zo mu gitabo cy’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, zivuga ko gushidikanya ku bimenyetso birenganura uregwa(Le doute profite au Prévenu).

Undi mwunganizi yabwiye urukiko ko ibyaha abakiriya be baregwa bitabahama, ari naho yasabye urukiko gushingira ku mvugo z’umutangabuhamya Murwanashyaka Célestin, ndetse ko rwanashingira no ku ngingo y’163 y’itegeko rihana mu Rwanda, ivuga icyo ivangura ari cyo ndetse n’ingingo ya 2 n’iya 5, agace kayo ka 5 z’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Urukiko rwari rwapfundikiye urubanza rusabwe n’ubushinjacyaha ko rwakwakira ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha, rukemeza ko gifite ishingiro kuri byose, kwemeza ko icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri kibahama bose uko baregwa, bityo bagahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi (7 ans) n’ihazabu ya miliyoni imwe kuri buri wese, kwemeza ko icyaha cyo gutwikira abana mu nzu gihama Munyakazi Evariste, Nsengiyumva Théoneste, Uwamariya Clessencia, Munyamahoro Innocent na Mugiraneza Ildephonse, bityo bagahanishwa igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 5 kuri buri muntu.

Ku cyaha cyo gukomeretsa, ubushinjacyaha bwari bwifuje ko ukuyemo Hitimana Jean de Dieu bita Bondo, urukiko rwakwemeza ko kibahama , rukabahanisha igifungo cy’imyaka 8 na Miliyoni 2 kuri buri wese, mu gihe ku cyaha cy’ubwicanyi bwari bwasabye ko bahanishwa igifungo cya burundu.

Mu isomwa ry’urubanza, Urukiko rumaze kumva no gusesengura imvugo z’ubushinjacyaha , iz’abaregwa n’abunganizi babo ndetse n’iz’abatangabuhamya, maze ruhanisha Munyakazi Evariste, Nsengiyumva Théoneste, Uwamariya Clessencia, Munyamahoro Innocent na Mugiraneza Ildephonse igihano cy’igifungo cya burundu, mu gihe Hitimana Jean de Dieu bita Bondo we yahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi(7).

Setora Janvier

 

One Reply to “Musanze : Batandatu baregwa ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside bakatiwe igifungo cya burundu  ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *