Musanze : Urujijo ku mavuko y’uwiyita umwana, n’ay’uwo ashinjwa gusambanya

Mu rubanza ruregwamo umuhungu wasambanyije umukobwa w’imyaka 16, hagaragaramo urujijo ku irangamimerere y’abo bombi. Umuhungu avuga ko akiri umwana, urukiko narwo rukavuga ko nta kigaragaza ko umukobwa akiri umwana. Ngo byose bizakemurwa n’ifishi ya batisimu.

Aba bose batanze ibyangombwa birimo ikatita ya mituweli, ifishi y’ikingira, inyandiko y’irangamimerere itangwa n’umurenge. Urubanza rugeze mu rukiko rukuru, hategerejwe ifishi ya batisimu ngo niyo izakemura impaka.

Ni mu rubanza nimero RP 00299/2020/ TGI/ MUS ruregwamo uwitwa Dushimimana Bonheur w’imyaka 18, utuye mu mudugudu wa Nyabutaka, akagari ka Ninda, mu murenge wa Nyange, akarere ka Musanze.

Muri uru rubanza Dushimimana Bonheur aregwamo gusambanya umwana w’umukowa w’imyaka  16, icyaha bivugwa ko cyakozwe kuwa 19 Werurwe 2020, saa mbiri z’ijoro(20h00).

Se w’umukobwa ni Hakizimana Jean Paul utuye mu mudugudu wa Kansoro, akagari ka Kabeza, naho muri Nyange. Arasaba ubutabera, nyuma y’uko umwana we w’imyaka 16 yasambanijwe ariko ntahabwe ubutabera uko bikwiye.

Hakizimana Jean Paul aganira na VALUE NEWS kuwa gatatu , tariki ya 14Mata 2021 avuga ko amaze kurambirwa guhora acuragizwa ku rukiko kandi ibyo yasabwe n’urukiko yarabitanze.

Avuga ko yasabwe kugaragaza ibya ngombwa by’umwana we bigaragaza amatariki ye y’amavuko akabitanga ariko akayoberwa igitinza urubanza rwe.

Ati ” Urubanza rwa mbere mu rukiko rwisumbuye nta cya ngombwa kigaragaza igihe umwana yavukiye (Atteststion de Naissance)  cyari muri Dosiye. Ubushinjacyaha bwifashishije ikarita y’ubwisungane mu kwivuza ( Mituelle de Santé ) twari dufite ariko bituma butsindwa, ahubwo dusabwa kuzana ibya ngombwa bitangwa  n’irangamimerere ku murenge. Twarabizanye bishyirwa muri Dosiye none uyu munsi ubaye uwa kabiri basubika urubanza”. Ndlr: Rwimuriwe tariki ya 5 Gicurasi 2021.

Aha akomeza avuga ko impamvu itangwa ari uko ngo “Dushimimana Bonheur wasambanyije umwana atujuje imyaka kandi hari ibyangombwa bigaragaza igihe yavukiye,  ahubwo bakabitesha agaciro ngo hakenewe ibyo mu idini’.

Umubyeyi ati, “Nibaza niba ifishi ya batisimu irusha agaciro icyangombwa cy’amavuko gitangwa n’urwego rw’irangamimerere mu murenge”.

Uru rubanza ngo rwahereye mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, ruraburanishwa , rusomwa kuwa  12 Gicurasi 2020.

Mu isomwa ryarwo , Urukiko rwemeje ko nubwo Dushimimana Bonheur yemera ko yakoranye imibonano mpuzabitsina n’umwana w’umukobwa, ngo ibikorwa yakoze si icyaha cyo gusambanya umwana , kuko ngo nta kibigararaza. Urukiko rwibukije ko  “Gushidikanya birengera ushinjwa. Iyo urubanza rwakurikiranwe mu buryo bwose, ntihagire ibimenyetso nyakuri biboneka byemeza ntashiti abacamanza ko ushinjwa yakoze icyaha koko, bagomba kwemeza ko atsinze ( Le doute profite au prévenu)”.

Ubushinjacyaha ntibwishimiye imikirize y’urubanza kuko bwahise bujuririra iki cyemezo mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze, ubujurire bwatanzwe kuwa 28/05/2020, ikirego gihabwa nimero RP 00299/2020/TGI/MUS ariko nticyahabwa itariki y’iburanisha.

Buti, “Turasaba urukiko kwakira ubujurire bw’ubushinjacyaha, kwemeza ko impamvu z’ubujurire zifite ishingiro maze rukemeza ko inyandiko y’ivuka ya….(umukobwa) yakiriwe kandi ko ariyo itegeko riteganya, kwemeza ko imikirize y’urubanza RP 00270/2020/TGI/MUS ihindutse, kwemeza ko Dushimimana Bonheur ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana  no kumuhanisha ibihano byari byasabwe n’ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze.”

Ntibyatinze, kuko urukiko rukuru , urugereko rwa Musanze rwatumije uregwa kwitaba urukiko kuwa 09/02/2021 ariko ntirwaburanishwa kubera impamvu zatanzwe n’uregwa  n’umwunganizi we bavuga ko hari ibya ngombwa bigikenewe gushyirwa muri Dosiye, bityo basaba ko urubanza rushyirwa kuwa gatatu, tariki ya 14/04/2021.

Urujijo ku mavuko, hazitabazwa amafishi ya batisimu

Mu gitondo cyo kuwa 14/04/2021, uregwa Dushimimana Bonheur ari imbere y’urukiko nta mwunganizi, urukiko rwamubajije niba ari bwiburanire nta mwunganizi maze asubiza agira ati ” Ntabwo naburana umwunganizi wanjye adahari ahubwo nasaba urukiko ko rwarushyira ku wundi munsi.”

Urukiko rumubajije niba ibya ngombwa yasabwe  bigaragaza igihe yavukiye ubwo urubanza rwasubikwaga kuwa 09/02/2021, bitaraboneka yasubije ko atarabibona ari nayo mpamvu yasabye indi tariki y’iburanisha avuga ko igihe urukiko rumuha azitaba ibya ngombwa byabonetse.

Ati ” Twasabye ibya ngombwa byuzuye  kuko ibyo mfite bibeshye ku mavuko yanjye ariko ni mumpa  ikindi gihe nk’ibyumweru bibiri, nzagaruka byaramaze kugera muri Dossier.”

Ubushinjacyaha bwakiriye icyo cyifuzo bugira buti ” Ku nyungu z’ubutabera , nk’ubushinjacyaha twumva yahabwa iyo minsi yisabiye noneho natwe tugakomeza gukusanya ibimenyetso bigaragaza igihe  yavukiye koko kuko ibyo  dufite ubu byo ku murenge bishidikanywaho. Twavuye kureba ifishi ye ya batisimu kuri Kiliziya Gatolika ariko turashaka no kujya kureba ifishi yikingirijeho bwa mbere akivuka ku kigo nderabuzima cya Gasiza. Bityo azaza kubona ibyo ashakisha natwe tumaze kubona ibyafasha urukiko mu gufata umwanzuro mwiza ushingiye ku mategeko.”

Aha, niho abakurikiranira hafi urubanza bibaza ikibura ngo uyu mwana ahabwe ubutabera nk’uko amategeko abimwemerera cyane ko umubyeyi Hakizimana Jean Paul yagiye kubaza urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze rukamubwira ko agomba gutegereza, ngo kuko bakiburanisha imanza zaregewe mu 2019.

Umwe mu baganiriye na VALUE NEWS ” Njyewe numiwe, umuntu atanga icyangombwa cyaturutse mu nzego z’irangamimerere kigateshwa agaciro ahubwo hakifuzwa icyangombwa cya Kiliziya, idini cyangwa itorero? None se iyo umuntu agiye kubatizwa muri kiliziya arifotoza? Iyo se agiye kwibizwa mu mazi menshi arafotorwa ifoto ikajya ku ifishi ye y’ibatizwa? Ese ifishi y’ikingizwa yatesha agaciro icyangombwa cy’irangamimerere? Ibi bintu bifite ikibyihishe inyuma ni ugutabara uriya mwana agahabwa ubutabera.”

Imiburanishirize n’imihanire y’umwana

Uyu muhungu uvuga ko akiri umwana nubwo atarabigaragaza, kuva umuhungu yemera ko yasambanyije umukobwa, aramutse abihamijwe n’urukiko hari uburyo yahanwa, imyaka yaba afite yose.

Igira iti, « Iyo umwana ufite nibura imyaka cumi n’ine (14) asambanyije umwana ufite nibura imyaka cumi n’ine (14) akoresheje imbaraga, iterabwoba, uburiganya cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.”

Iyi ngingo ya 54 ivuga ko « Iyo uwahamwe n’icyaha yari afite nibura imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko ariko atarageza ku myaka cumi n’umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga, ibihano bitangwa ni ibi bikurikira: 1º igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi (10) ariko itarenga cumi n’itanu (15) iyo yari guhanishwa igifungo cya burundu; 2º igihano kidashobora kurenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano yagombaga guhanishwa, iyo yari guhanishwa igifungo kimara igihe kizwi cyangwa igihano cy’ihazabu ».

Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 (ryavuguruwe n’itegeko nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019)  igaragaza ibyitabwaho mu kwemeza ko umwana yasambanijwe, ndetse n’uburyo ubihamijwe ahanwa. 

Ingingo ya 26 y’itegeko N°71/2018 ryo kuwa  ryo  31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana ivuga ko “Imibereho bwite y’umwana ukurikiranywe mu butabera cyangwa wakorewe icyaha igomba kubahwa, kurindwa no kurengerwa mu nzego zose z’imikurikiranire yose y’icyaha”.

Setora Janvier

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *