Rubavu :Hafashwe Toni 4 z’ibishyimbo  zibwe i  Musanze ngo zigemuriwe Gereza ya Nyakiriba

Kuwa gatanu, tariki 16 Mata 2021 mu mudugudu wa Kabarore, mu murenge wa Rugerero, hafatiwe Toni enye  z’ibishyimbo  byari  byibwe ku buryo  bw’uburiganya umucuruzi wo mu karere ka Musanze, washutswe ko bigemuriwe Gereza ya Nyakiriba.

Ni ubujura bushukana bwabaye kuri uyu wa kane, tariki ya 15 Gicurasi 2021 ubwo abagabo baje mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze  bagasaba Uwimana Jacqueline kubaha ibishyimbo Toni enye. Ibishyimbo byarapakiwe, bijyanwa  kuri Gereza nkuru ya Nyakiriba  mu karere ka Rubavu ; na nyirabyo ahari.

Amakuru  VALUE NEWS ikesha  umugabo wa Uwimana Jacqueline ngo  ni uko bakigera  ahazwi nko ku kivoka werekeza kuri Gereza  ya Nyakiriba  bababwira ko umuhanda wacitse ko bagomba  gukuramo toni eshatu, indi imwe isigaye  ikajyanwa  mu mujyi wa Rubavu.  Uwimana Jacqueline yashatse  abakarani ngufu barabipakurura , basigazamo toni imwe  ayikomezanya i Rubavu ndetse  abo biyitaga abaguzi bamuha nimero za Telefoni  y’umuntu uri bumwishyure.

Akigera i Rubavu, Uwimana Jacqueline yahamagaye ya Telefoni bamuhaye , asanga itariho [ iba  komoze] aribwo  yagarukanye  bya bishyimbo. Ageze aho ku kivoka yari yasize za toni eshatu  arazibura.

Bakomeje gushakashaka  ndetse  bifashisha na bamwe mu bakora umwuga w’ubukarani [abatwara  n’abapakira bakanapakurura  imizigo] kugira ngo babe bababwira irengero ry’ibyo bishyimbo.

Ati ” Umugore wanjye akigera i Rubavu akabura abo bamubwiye bagombaga kumwishyura toni imwe y’ibishyimbo yari apakiye , yagarutse ku kivoka mu murenge wa Rugerero asanga za Toni eshatu bazitwaye. Aha niho yahereye yitabaza  abakora imirimo y’amaboko (Karani ngufu) ngo bamufashe gushakisha. Gusa nabo ntiba  babanje kumusaba kubahemba aribwo ngo yabahaye ibihumbi ijana (100.000 frw) kugira ngo bamurangire aho byarengeye.”

Yakomeje agira ati Amafaranga bakimara kuyabona  batangiye  gushakisha  birangira  ibishyimbo bifatiwe mu gipangu cy’uwitwa Niyonzima Come  utuye mu mudugudu wa Kabarore, akagari ka Rugerero mu murenge wa Rugerero  bipakiye mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite Plaque  RAB 766 N  yari itwawe na Ingabire Muhamed.”

Mu gushaka kumenya neza  imiterere y’ikibazo,  VALUE NEWS yagerageje kuvugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero Murenzi Augustin kuri telefoni ye igendanwa ntiyagira icyo atangaza kandi yitabye.

Magingo aya, ibishyimbo byarapakuruwe bishyirwa mu yindi modoka bisubizwa i Musanze, umushoferi wabizanye atahana imodoka ye. Batatu mu bafashwe nibo bari kuri Polisi Station ya Rugerero.

Icyaha cyo kwiba hakoreshejwe   uburiganya  gihanishwa ingingo y’174 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu gace kayo ka mbere aho igira iti Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo  cyangwa umurimo adafitiye ububasha  cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha  ko hari ikibi  kizaba , aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko  ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko  ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni eshanu(5.000.000 frw).”

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *