Nta na kimwe twibagiwe, Nta na kimwe duhakana

Iki ni igisigo cy’umusizi akaba n’umushakashatsi, Déogratias MAZINA  uba mu Bubiligi. Ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, iwabo aho akomoka mu cyari Komini Mugesera, ubu ni mu karere ka Ngoma.

Kanda hano usome igisigo cyose

 Déogratias MAZINA ni muntu ki?

Déogratias MAZINA ni umunyarwanda warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, akaba atuye i Bruxelles mu Bubiligi, afite imyaka 56.

Yayoboye umuryango IBUKA Mémoire & Justice Belgique hagati ya 2016 na 2018, ubu akaba ari umuyobozi w’Urugaga mpuzamahanga rw’abashakashatsi biyemeje gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi, n’izindi jenoside zemewe n’amategeko mpuzamahanga (RESIRG).

Déogratias MAZINA, ni umusizi ubikunda kandi wabyiyemeje, akaba n’umunyamuryango ukorana bya hafi n’inzu mpuzamahanga y’ubusizi yitiriwe Arthur Haulot (Maison Internationale de la Poésie Arthur Haulot) i Bruxelles. Mu busizi bwe yibanda ku busizi bujyanye n’umuco nyarwanda, n’ubujyanye n’amateka uRwanda rwanyuzemo, nka jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

Yahimbye imivugo inyuranye (mu gifaransa no mu kinyarwanda), cyane cyane mu gihe cy’icyunamo no kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi n’abayirokotse, ariko akanacishamo agahimba n’indi mivugo ivuga ku Rwanda muri rusange nk’uvuga ku gaciro k’umunyarwanda, Imigezi myiza itatse Urwanda n’iyindi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *