Musanze: Ihohoterwa ririyongera, umuryango ukabiharira inzego

Mu gihe bivugwa ko mu  karere ka Musanze ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu miryango (GBV) ryariyongereye mu gihe cya Covid-19; ubuyobozi buvuga ko imiryango yadohotse. Mu gukemura icyo kibazo,  ubu  hashyizweho amatsinda yo gukurikirana no kumenya  imibereho y’abaturage mu cyiswe GBV Mobile Clinic mu rurimi rw’icyongereza.

Aya matsinda yagiyeho ku bufatanye n’umuryango utagengwa na Leta  ushinzwe kurwanya ihohoterwa ( Rwanda Women Community Network). Mu mirenge ya Rwaza na Gacaca amaze amezi agera kuri atanu,ariko  byagaragaye ko ihohoterwa ryiyongereye cyane mu gihe cya Covid-19 muri iyi mirenge. Ubukene, guhishira, icyenewabo, ibiyobyabwenge n’ibindi; ni zimwe mu mpamvu zibitera.

Uwimpaye Clementine ahagarariye abagore mu murenge wa Gacaca, yabwiye VALUE NEWS ko aho agereye mu itsinda “Indashyikirwa” basanze ihohoterwa ririho mu miryango.

Ati ”  Umugore ahohoterwa n’umugabo akabiceceka cyangwa se umugabo yahohoterwa n’umugore ntabivuge ngo batamuseka cyangwa se umwana yahohoterwa ntibabivuge ahubwo n’ababimenye bakihutira kubunga. Nk’ubu mu murenge wa Gacaca  mu mezi 5 ashize twabonye ibibazo bigera kuri 23 ariko kubwo kutwizera mu nshingano dufite,twakemuye 15 , 3 tubishyikiriza MAJ, 2 twabigejeje mu rukiko n’ibindi 2 bishyikiriza ubugenzacyaha.”

Iri hohoterwa ngo ryibasiye abana bakiri batoya [ batagejeje ku myaka 18] akenshi bigakorwa n’abantu bakuru, abo bafitanye amasano ndetse n’abakozi bo mu ngo; kandi aho byakozwe ntibivugwe kubera gutinya kwiteranya, guhishira, icyenewbo n’ibindi.

Umuryango ntubigira ibyawo, bigaharirwa inzego

Abakurikiranira hafi iki kibazo bavuga ko impamvu byiyongera kandi ababateye inda ntibahanwe bose ari uko iki kibazo umuryango nyarwanda utarakigira icyawo.

Gafishi Faustin ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Rwaza, asanga ahanini guhishira ihohoterwabitrwa n’uko  umuryango udafata ikibazo nk’icyawo, ndetse  no kuba abana benshi baterwa inda ari abakene , bityo bagatinya kuvuga ababibakoreye kubera ibyo baba batategerejeho. Ibi byose ngo bikaba zimwe mu mpamvu zituma abakoze iki cyaha badakurikiranwa uko bikwiye.

Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bana rirahari ariko ariko n’irikorerwa mu miryango rikunze kugaragara kuri bamwe cyane cyane igitsina gore kuko iyo dushatse kumenya abo ryagezeho, tubona abagore gusa ariko abagabo ntibajya baboneka kubera gutinya no kwanga guseba mu muryango.Ikindi ni uko ubuyobozi ari bwo busigaye burwanya ihohoterwa rikorerwa abana ndetse n’iryo mu miryango kuko ababyeyi n’abaturanyi birinda kugira icyo bavuga baba bamenye cyangwa babonye ngo birinda kwiteranya cyangwa se bakunga abakoze ibyo byaha kandi bitari mu nshingano zabo.”

Uku kudatanga amakuru, bigira ingaruka z’uko nta n’ubutabera abatewe inda zidateganijwe babona nk’uko umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Musanze, Twizerimana Clement abivuga.

Agira ati “ni gute umwana aterwa inda bikamenyekana yabyaye? Ababyeyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze baba babizi ntibabivuge. Umwana we kubera utuntu uwamuteye inda aba yamushukishije, usanga aba adashaka kumuvuga.”

Agakomeza agira ati, “Tugomba guhangana n’ingaruka no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane irikorerwa abana kuko uwangije umwana aba yica igihugu kuko abana nibo Rwanda rw’ejo, kandi iki cyaha si icyo kunga, si icyo guhishira  ngo gishyirweho umutemeri . Ahubwo icyo twasaba abaturage ni uko bajya batangira amakuru ku gihe aho byagaragaye birinda kunga bene ibyo byaha.  Ikindi ni uko nk’iyo raporo yo mu mudugudu ku byabaye bitajya biharirwa umukuru w’umudugudu ahubwo agomba gufatanya n’abo bakorana kuko na we nk’umuntu ashobora kugira amarangamutima ugasanga ibyakagombye gukorwa sibyo bikozwe.”

Ibi bishimangirwa na Murwanashyaka Evariste, umukozi wa CLADHO ushinzwe uburenganzira bw’umwana. Avuga ko ubushakashatsi bakoze bwerekana ko mu batewe izo nda, 1% ari bo babonye ubutabera kandi ababateye inda hejuru ya 90%, batewe inda n’abagabo barengeje imyaka 30. Cyakora ngo hari icyakozwe kuko abagabo barenga 1800 bashyikirijwe ubutabera.

Ku bwa Ingabire Marie Immaculée,uyobora Transparency International Twanda,  ngo indangagaciro na kirazira zagabanutse mu banyarwanda kuko kera uwabikoraga yahabwaga akato, haba mu muryango no mu kazi.

Ingabire agira ati “ ubu uwo bivuzweho usanga hari abamuvugira kandi ubundi yakabaye inzira yo kumwamagana. Gusa aba bakobwa nabo bagomba kwirinda, kuko niba umwana w’imyaka itanu atashora intoki muri prisey’amashanyarazi,  uwa 15 ntakwiye kuba akina n’ubuzima bwe yitwaje uburenganzira bwe.”

Setora Janvier

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *