Covid-19 : Babura amakuru afatika ku rukingo, bakizera ibihuha

 Bamwe mu bahawe urukingo rwa Covid-19 bavuga ko batasobanukiwe ubwoko bahawe n’inkurikizi zarwo, ku buryo abatarabona urukingo rwa kabiri bumva ko bacikanwe. Uku kutabona amakuru ahagije bakingirwa bituma bizera ibihuha bahabwa, nyamara RBC yo ikavuga ko ifite amakuru ku wakingiwe wese.

Nyabenda Eric ni  umwe mu bakingiwe mu byiciro byambere,  nyamara ntazi ubwoko yahawe. Ubu yibaza niba ataracikanwe n’urukingo rwa kabiri kuko atasobanukiwe abaruhawe icyo bagendeyeho.

«  Ntabwo namenye ubwoko bw’urukingo nahawe niyo mpamvu nanjye mpora ntegereje mesaje impamagara gufata urwa kabiri, ariko ngo abaruhabwa ni abahawe Pfizer kandi njye sinzi niba ariyo nahawe cyangwa narahwe iyindi. »

Kubona bamwe bahabwa urukingo rwa kabiri abandi bagasigara, bibatera igihirahiro, urwikekwe n’umwiryane ; igihuha kigahabwa intebe.

Kankindi n’abo mu muryango we barashwana, ngo bafite itandukaniro. Avuga ko nawe atanyurwa n’amakuru ahabwa abagiye guhabwa urukingo kuko batabwirwa urwo bahawe n’impamvu baruhawe kuko byamara amatsiko ukingiwe.

« Nibyo koko twikingiza ku bushake tukanabisinyira, ariko ntumenya ngo uhawe uruhe hagati y’ebyiri zitangwa mu Rwanda nk’ubu ninjye mu rugo umaze gukingirwa kabiri abandi bose ni rimwe abo bose bibaza icyagendeho bakakibura. »

Uyu mubyeyi, abana be bavuga ko yahawe urwa kabiri kubera afite intege nke, ko babonaga agiye gupfa. Ibyo bimutera kwiheba.

Ikindi hari ababwira abatarahabwa urukingo rwa kabiri ko bazarwiyishyurira, bamwe bagatangira kubogoza.

Hari n’abavuga ko uwo urwa mbere rushiramo atarabona urundi azahita apfa, bakabyizera gutyo kubera nta makuru afatika bahabwa n’inzego zibishinzwe.

Mu nkingo ebyiri za COVID-19 zitangirwa mu Rwanda kugeza ubu, urwa Pfizer ni rwo rwatangiye gutangwaho dose ya kabiri kuko bitwara ibyumweru bitatu na bine.

Abahawe dose ya mbere ya AstraZeneca baracyategereje kuko iya kabiri itangwa nyuma y’ibyumweru biri hagati y’umunani na 12.

Ubusanzwe ugiye guhabwa dose ya kabiri yohererezwa ubutumwa bugufi kuri telefoni akabwirwa aho azajya kuruhererwa, bitewe n’itariki yahereweho urwa mbere.

Ubuyobozi bwa RBC buvuga ko amakuru y’abahawe inkingo buyafite yose. Dr Nsanzimana Sabin uyobora iki kigo, gira ati, « Umuntu wese wahawe urukingo rwa mbere azahabwa n’urwa kabiri. Dufite urutonde rwa buri wese n’urukingo yahawe, nta kwibeshya. N’iyo uwakingiwe yabyibagirwa tuzamufasha ».

Kuba amakuru yose RBC iyafite, abatarabona urwa kabiri bagomba gutegereza, kandi bakirinda ibihuha. « Urukingo ni ubuzima ».

Ku bijyanye n’impamvu yo gukingira, Prof Liam Smeeth wo muri London School of Hygiene and Tropical Medicine avuga ko urukingo rukwiye gufatwa “nk’umuhate wa sosiyete wo kurinda abandi”.

Karegeya Jean Baptiste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *