Musanze: Amashuri y’incuke mu mirenge , ni kimwe mu bisubizo ku kibazo cy’abana banga kwiga

Abaturage bo mu mirenge igize akarere ka Musanze , by’umwihariko abo mu murenge wa Remera, barishimira ko amarerero agenda yiyongera aza akemura bimwe mu bibazo biri mu burere n’imikurire y’abana babo. Ngo hari abatindaga kwiga bakageza imyaka irindwi batakibishaka, barabaye abarobyi, abashumba cyangwa abacuruzi b’ibisheke.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’ababyeyi, nyuma y’umuhango wo gufungura amashuri y’incuke mu murenge wa Remera; umuhango wayobowe na Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof. Bayisenge Jeanette.

Abaturage bo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze , babwiye VALUENEWS icyo “ECD Urumuri ” ije gukemura nyuma y’amateka maremare batagira bene ayo marerero.

Karimunda Stanisilas we avuga ko ishuri ry’incuke babonye rigiye kubafasha byinshi birimo no kuzamura ireme ry’uburezi mu murenge wabo.

Ati “ Umwana agiye kujya atangira kwiga akiri muto , ubwonko bwe buzakangurwa ku gihe, akunde ishuri kuko azaba abona akiri muto ko hari bakuru be bajya ku ishuri bityo bitume na we abikunda. Ikindi bizakemura ni uko kubera gutangira akiri muto , bizatuma azageza kuri ya myaka 7 yariyumvisemo umunyeshuri kurusha uko abandi bana bageraga kuri icyo kigero, bamwe barahindutse abarobyi dore ko duturanye n’ikiyaga cya Ruhondo , abandi barabaye abacuruzi b’ibisheke ndetse n’abashumba , twababwira kujya ku ishuri bikabananira kuko babaga barararuwe n’ibyo byose. Iri shuri ry’incuke riziye igihe rwose.”

Naho Uwamahoro Françoise we avuga ko nta mubyeyi uzongera guhinga ahetse. Agira ati, “ Aha dutuye ni mu cyaro kandi abenshi muri twe dutunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abatishoboye, bagahingira abishoboye. Umubyeyi ufite nk’uwo mwana w’imyaka itatu yamujyanaga mu murima , akamuhingana mu mugongo ndetse rimwe na rimwe akamwijishura, akamushyira hasi ,  ubundi umwana akirwariza arya ibitaka, kurira se cyangwa se bikarangira abujije nyina imirimo. Ikindi ngo utamujyanaga mu murima, yamusigiraga abaturanyi ariko afite impungenge ko ashobora guhumanywa cyangwa se agahohoterwa n’abandi bana. Ariko aho ECD iziye, byose bigiye guhinduka kuko umubyeyi azajya amusiga aho yizeye, agaburirwe , yuhagirwe , asinzire nyina ajye aza kumureba amukumbuye.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeaninne yabwiye VALUENEWS ko mbere y’icyorezo cya Covid -19, akarere ka Musanze kari gafite umuvuduko mwiza mu mikorere  y’amarerero agera kuri 320 yakoraga neza ariko na none ngo kubera ko icyorezo cyatangiye kugenza make, gahunda z’uburezi zigasubukurwa , ECDs nazo ntabwo zasigaye.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof. Bayisenge Jeanette avuga ko amashuri y’incuke azwi nk’amarerero atari aho kwigira kwandika, gusoma no kubara gusa ahubwo ko bahigira n’ikinyabupfura, gukangura ubwonko bwabo, gutozwa isuku n’ibindi bijyanye n’imikurire yabo.

Ati, “ Kugira ingo cyangwa se amarerero nk’aya ni uburyo bw’ibanze bwo kubungabunga umuryango , nturangwe n’amakimbirane kuko igihe umubyeyi yasize umwana we muri bene uru rugo, akora imirimo ye atuje kuko aba yizeye umutekano w’umwana we kubera ibiganza by’uwo yamusigiye yizeye ndetse n’icyo yagiye gukorera kikinjira mu muryango, bityo ukahazamukira nta makimbirane .”

Akomeza  asaba ababyeyi, abarezi n’abandi bose bagira aho bahurira n’abana kubitaho babarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose cyane cyane irishingiye ku gitsina kuko byagaragaye ko abana  b’abakobwa ndetse n’ab’abahungu bahohoterwa ariko bigahishirwa ku mpamvu zinyuranye zirimo no kuba ababyeyi bateshuka ku nshinano za kibyeyi, aho usanga bamwe mu babyeyi batumva neza ko iyo uvuze umuryango uba uvuze umugabo , umugore n’abana.

Ati “Nubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukomye mu nkokora, umuryango nyarwanda wungukiyemo byinshi kuko nk’igihe cya guma mu rugo, hari bimwe mu byo abagabo babonye bari batazi, indwara z’impiswi ku bana zaragabanutse kubera isuku yazamuwe ku rwego rushimishije na [Kandagira ukarabe], dufatanye rero , tuzamure uburere bw’abana bazira Bwaki mu muryango , tugira umuryango utarangwa n’amakimbirane ahubwo ukarangwa n’ubwuzuzanye. ”

SETORA Janvier

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *