Kwibuka 27: Amadolari y’America miliyoni eshanu aracyategereje uwakwerekana aho Ndimbati na bagenzi be bihishe

Ndimbati wayoboraga Gisovu, na mugenzi we wa Gishyita, bari mu banyakibuye bane bayoboye urutonde rw’abantu bazi kwihisha ubutabera ku isi. Leta zunze ubumwe z’America yashyizeho intego ya Miliyoni eshanu z’amadolari biba iby’ubusa.

Urutonde rw’abakekwaho Jenoside bashakishwaga na TPIR na MICT rwahozeho abantu 93, bamwe barafatwa, abandi barapfa. Aba bose Leta zunze ubumwe zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari ku muntu wese watanga amakuru y’aho baherereye. Ubu hasigaye batandatu, bane muribo ni abanyakibuye.

Si ukuvuga ko ari bo bakekwaho icyaha bakiri hanze, ni abashakishwaga na TPIR, nibo America yashyiriyeho ibihembo, mu rwego rwo gufasha urukiko rwashyizweho n’umuryango w’abibumbe.

Abandi bagishakishwa ni abashyiriweho impapuro n’u Rwanda, bagera ku 1146. Aba nta gihembo America ibatangira, bafatwa ku bufatanye bw’ibihugu, n’imibanire yabyo n’u Rwanda. Ababonetse boherezwa mu Rwanda cyangwa bakaburanishirizwa mu bihugu barimo.

Urukiko rwa Arusha (TPIR) rwafunze hasigaye abantu 8, nyuma biza kumenyekana ko Bizimana Augustin yapfiriye muri Congo; naho Kabuga Felicien afatirwa mu Bufaransa. Amadosiye yabo akaba yarashyikirijwe u Rwanda muri Kamena 2012.

Abanyakibuye bane mu bataraboneka      

Mu bantu batandatu bashyiriweho igihembo na Leta zunze ubumwe z’America bakaba bataraboneka, bane bose ni abanyakibuye. Gusa iyo uganiriye n’abandi banyakibuye, bakubwira ko nta burambe bafite mu mukino wo kwihisha, ngo ni “ibintu byahuriranye bitapanzwe”.

Ku isonga, Ndimbati Aloys: Yavutse mu 1950, yari Burugumesitiri wa Komini Gisovu ku Kibuye. Ashinjwa ubwicanyi bwakorewe mu gice cya Bisesero, harimo na Komini Gishyita na Gisovu yayoboraga.

Sikubwabo Charles: Uyu yari Burugumesitiri wa Komini Gishyita guhera mu 1993. Bivugwa ko yafatanyije na Ndimbati kwicisha abatutsi mu Bisesero.

Ryandikayo Charles: Yavutse mu 1961, muri Komini Gishyita ku Kibuye. Mu gihe cya Jenoside yakoraga muri Resitora ku Mubuga, muri Gishyita. Yagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Mubuga, ku bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Kibuye.

Kayishema Fulgence: Uyu yavutse mu 1959, ngo yari OPJ (umugenzacyaha) wa Kimini Kivumu nahoni  ku Kibuye. Akekwaho uruhare mu gusenyesha Kiliziya ya Nyange, yaguyemo abatutsi barenga 2000.

Muri batandatu bagishakishwa bashyiriweho igihembo, abatari abanyakibuye ni babiri:

Munyarugarama Pheneas: Wavutse mu 1948, akaba yari Ofisiye  mu gisirikare. Yayoboye ikigo cya Gako mu Bugesera. Bivugwa ko ari mu bayoboye ubwicanyi mu Bugesera, yifashishije abasirikare, abarezerivisite, abajandarume b’I Nyamata ndetse n’interahamwe. Aba bose yabakoresheje mu kuyogoza akarere kose, ahereye ku batutsi bari bahungiye mu kigo cya Gako no muri Paruwasi ya Ntarama.

Undi ni Mpiranya Protais:Yari umujepe, akaba akekwaho kwica Minisitiri w’intebe Agatha Uwilingiyimana, n’ababiligi 10 bari muri MINUAR. Ubu bikekwa ko ari muri Africa Yepfo ariko mu 2012 bivugwa ko yabaga muri Zimbabwe, aho yari yarihinduje amazina akitwa Theophase Mahuku cyangwa  James Kakule.

Umushinjacyaha usinzwe gukurikirana abakekwaho ibyaha baba mu mahanga, Siboyintore Jean Bosco avuga mu nyandiko 1146 zatanzwe, harimo 900 ziri muri Africa. Ngo benshi mu banyarwanda bakekwaho ibyaha bagera muri ibyo bihugu bagahindura amazina bakiyoberanya, ubundi bakanakingirwa ikibaba n’ubuyobozi bw’ibyo bihugu budashaka kubarekura cyangwa ngo bubaburanishe.

Ibihugu bituranyi nka Uganda na Congo ubwabyo byihishemo abagera kuri 650, wasanga na Ndimbati ari muri abo.

Karegeya Jean Baptiste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *