Musanze: Ubushinjacyaha bwasabiye uwasambanyije umwana igifungo cy’imyaka icumi

Urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze rurashyize ruburanisha urubanza rwari rumaze gusubikwa inshuro eshatu kubera gushidikanya ku myirondoro y’uregwa, aho yavugaga ko  imyaka bamwitirira atari yo. Nyuma yo gutegereza indangamuntu, ifishi y’ikingira n’iya Batisimu; uregwa yemeye icyaha asabirwa gufungwa imyaka icumi.

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 05 Gicurasi 2021, nibwo Dushimimana Bonheur w’imyaka 18 (n’amezi icyenda) yasabiwe  igihano cyo gufungwa imyaka icumi kubera icyaha akurikiranweho cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16,icyaha bivugwa ko cyakozwe kuwa 19 Werurwe 2020, saa mbiri z’ijoro(20h00).

Uru rubanza rwaburanishijwe hifashishijwe ikoranabuhanga muri gahunda yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Imbere y’inteko iburanisha hagaragaye uregwa Dushimimana Bonheur n’umwunganizi we, naho ubushinjacyaha bwagiye buhabwa ijambo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Muri iri buranisha, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko uyu Dushimimana Bohneur yavutse kuwa  14/08/ 2002 ndetse na nyiri ubwite n’umwunganizi we barabyemera.

Asabwe kwisobanura, Dushimimana Bonheur yemereye urukiko ko yasambanije uyu mwana w’umukobwa koko agamije kumugira umugore, nyamara amugejeje iwabo  ababyeyi be bakamwirukana.

Umwunganizi we mu by’amategeko yavuze ko ibyo bakoze babikoze nk’abantu bari basanzwe bakundana ariko ko bose ari abana bityo asaba urukiko ko  rwazabisuzuma rukabona ko ibyo bakoze babikoze nk’abana bikundanira ko nta cyaha kirimo.

Ubushinjjacyaha bwongeye guhabwa ijambo maze bushimangira ko ibyakozwe na Dushimimana Bonheur ari icyaha cy’ubusambanyi yakoreye umwana ufite imyaka 16. Bwagize buti ” Ibyakorewe umwana w’umukobwa w’imyaka 16 ni icyaha cy’ubusambanyi kuko uwamusambanije yari yabigambiriye kuko nk’uko abyivugira ngo ni uko yashakaga kumugira umugore, bisobanuye ko kuba yari afite igitekerezo cyo kuzana umugore bigaragaza ko yabikoze yabigambiriye kuko yiyumvagamo umuntu mukuru ushobora gushinga urugo.”

Aha ni naho ubushinjacyaha bwahereye busaba urukiko kwakira ubujurire bwabwo rukanemeza ko bufite ishingiro kuri byose, guhanisha Dushimimana Bonheur igihano cy’igifungo cy’imyaka icumi nkuko biteganywa mu ngingo ya 134 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/ 08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gace kayo ka mbere n’aka kabiri igira iti” ……

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).”

Se w’umwana wasambanijwe, Hakizimana Jean Paul aganira na VALUE NEWS nyuma y’iburanisha kuri wa gatatu , yavuze ko yishimiye iburanisha ryabaye nyuma y’igihe asiragira ku kirego cy’ihohoterwa ry’umwana we.

Ati, ” Noneho ndishimye ko batongeye gusubika urubanza kuko twari tumaze kurambirwa guhora barusubika bitwaje ibya ngombwa. Gusa nta kindi nakongeraho uretse gutegereza imikirize yarwo ni nabwo nzagira ikindi ntangariza  itangazamakuru ariko kuba aburanye biradushimishije, igisigaye ni ugutegereza ubutabera twizeye.”

Rukimara kumva impande zose , urukiko rwapfundikiye urubanza ku isaha ya saa tatu n’igice za mu gitondo (09h30′), rumenyesha ababuranyi bose ko ruzasomwa ku mugaragaro kuwa 25/05/2021 saa munani z’amanywa(14h00).

SETORA Janvier

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *