LGBTI: Abakundana bahuje igitsina babaho mu karengane, barahezwa; nyamara ni abantu nk’abandi

LGBTI ni abantu bakundana bahuje igitsina benshi bakunda kwita “abatinganyi” nubwo bose atari bo. Mu mategeko y’u Rwanda, kugira iyo myitwarire si icyaha, nyamara abayifite bavuga ko babaho mu karengane.

LGBTI (Lesbians Gays Bisexual Transgender and Intersex), ni impine y’amagambo ivuga icyiciro cy’abantu bafite amahitamo mbonezagitsina atandukanye n’aya benshi ku isi (heterosexuals); bakundana n’abo badahuje igitsina: Umugabo agakundana n’umugore.

Abagize iki cyiciro mu Rwanda bagenda biyongera uko umwaka utashye, ariko babaho mu karengane n’ihezwa. Ese amategeko abateganyiriza iki? Ese koko iyi myitwarire ihabanye n’ukwemera? Kuki umuryango ubaheza kandi bashoboye gukora? Bimwe muri ibi bibazo n’ibindi birasubizwa n’ubuhamya bwabo, ubushakashatsi bunyuranye, ndetse n’ibihuha bibavugwaho.

Mu mategeko u Rwanda rurifashe

Mu mpera za 2009, mu nteko ishinga amategeko habaye impaka ku itegeko rihana iyi myitwarire, nyamara birangira ritemewe. “Ubuzima mbonezabitsina ni amahitamo y’umuntu ku giti cye, ni ubuzima bwe bwite”.

Nubwo bidahanirwa ariko ni nk’aho bitemewe, kuko ntibemerewe gushyingiranwa  ngo bashinge urugo rwemewe n’amategeko. “Ishyingiranwa ryemewe ni irikozwe hagati y’umugabo n’umugore umwe”, ingingo ya 17 y’itegeko ry’umuryango.

Ibi rero bituma bamwe bahitamo kubana badasezeranye, imbogamizi zikaza mu gihe bibaye ngombwa ko batandukana, ntibabone uko bagabana umutungo.

Umunyamategeko akaba n’umukozi wa HDI, Mbembe Clevis Aaron, asanga impungenge zabo zifite ishingiro, nubwo hari intambwe u Rwanda rutera. Ati,  “Ni ikibazo kumva ko nta buryo bw’amategeko yabafasha mu gihe haba habayeho impamvu ituma batandukana. Hari intambwe yatewe mu Rwanda ku bijyanye n’itegeko rikumira kandi rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina[GBV Law], aho abantu babanye mu buryo butari ubw’amategeko bajya gutandukana bakagabanywa imitungo”.

Papa Francis abuza abantu gucira imanza LGBTIs

Mu mateka ya vuba ku myemerere, bamwe mu bayobozi b’amadini bagira icyo bavuga. Ubwo yavugaga ku bakundana bahuje igitsina muri Nyakanga 2013, Papa Francis avuga ko “Niba umugabo akundana n’undi, ariko ashishikaye gushaka Imana, njye ndi nde wo kumucira urubanza? Ahubwo ndasaba abavugabutumwa ba Kiliziya Gatolika kudaha akato abo bantu, babafashe kwisanga mu muryango mugari [w’Imana]”.

Ariko mbere gato, hagati y’umwaka wa 1986 na 2003, Cardinal Ratzinger (waje kuba Papa Benedigito wa XVI) yahamagariraga abanyamategeko ba Kiliziya n’abasenyeri kudahirahira ngo bashyingire abahuje igitsina.

Mu baporoso ho, hari ibihugu byari bisanzwe byemera gushyingira abahuje ibitsina. Ibi byaje guhumira ku murari, ubwo mu 2003 bimikaga umusenyeri w’umu Gay, i New Hampshire muri Amerika.

Mu 1998 kandi, Musenyeri Desmund Tutu(Pric Nobel de Paix) muri Africa y’Epfo, yahamagariraga abantu kutavangura mu rukundo. Ati, « Nta muntu uhejwe ku rukundo, si ukururebera ku gitsina, ahubwo kwitangira undi no kubabarana na we. None se dushingira kuki twemera ko ibyo byiza bikwiye uwo tudahuje igitsina gusa ? »

Nyuma y’imyaka icyenda, yongeyeho ati, « Niba Imana yanga abakundana bahuje igitsina, nk’uko babivuga, nanjye iyo sinayiramya ».

Bibiliya na Corowani biti iki ? « urukundo ruruta urw’abagore ».

Mu mateka ya kera, muri Bibiliya havugwamo urukundo hagati ya Dawudi (ataraba umwami) ya  Yonatani. « Amukunda nk’uko yikunda, ……bagirana isezerano », Samwel wa mbere, igice cya 18.

Ibi bikomeza gushimangirwa na Samuel mu gitabo cya kabiri, ubwo Yonatani yagwaga ku rugamba, maze Dawudi ‘akaboroga’, kuko abuze uwamukundaga « urukundo ruruta urw’abagore ». Ati, « Unteye agahinda , wambereye uw’igikundiro bihebuje. Urukundo wankundaga rwari igitangaza, rwarutaga urukundo rw’abagore », Samuel wa kabiri, 24-26.

Ibi kandi byabaye kuri Rusi na Nyirabukwe Naomi, amubwira ati, « Tuzatandukanywa n’urupfu ». Ndlr : Aya ni nayo magambo umugore n’umugabo bavuga barahirira kubana akaramata.

Aha Rusi na Noami bari bamaze gupfakara, ariko umukazana yanga gusubira iwabo anambana na nyirabukwe akaramata.

Iyo bigeze muri Corowani ariko, bavuga ko umuhanuzi Loth yihanangirije abaturage ababuza gukora ibyo abasokuru batakoze. Ati, « Muriha gukunda abagabo mu mwanya w’abagore, tuzabamanuriraho imvura y’amahindu”, I Sura ya Al Aâraf, umurongo wa 80-84.

Si uburwayi, ariko kubihisha birarwaza

Bamwe mu barangwa n’iyi myitwarire ifatwa nk’idasanzwe, bavuga bavutse ari ko bameze, ko atari uburwayi kandi butavurwa n’abaganga. Umuti ni ukubona urubuga rwo kubigaragaza.

Umwe muri bo avuga ko mu bwana bwe “yahekaga abana, agakunda ibikinisho by’abakobwa”. Ati, “Na Mama hari ubwo yanguriraga ikanzu nkishima. Mu ishuri sinakundaga kwicarana n’abakobwa. Uko ngenda nkura, nageze muri Kaminuza ntarakora imibonano mbonezabitsina. Nta mukobwa nashakaga, nta muhungu nari kubona, kuko twabagaho mu bwihisho”.

Abashakashatsi bo muri Canana, bavuga ko kubigaragaza bigabanya ububabare bw’umutwe na siteresi.

Umwe muri bo, Robert-Paul Juster, avuga ko iyo umuntu ukundana n’uwo bahuje igitsina aba mu muryango umwakira uko ari,  agira imbaraga n’ubuzima bwiza. Gusa ngo iyo aba aho batamwihanganira ahorana ukwiheba gukabije no kurwara umutwe udakira.

Mugenzi we  Brigitte Lhomond avuga ko atatunguwe n’ibyo ubushakashatsi bugaragaza, « Kubaho mu ihezwa no kunenwa imyaka n’imyaniko, birababaza igihe kimwe; ariko ku wamaze gukamirika biramukomeza. Ntako bisa nko kwisanzura ku mahitamo mbonezabitsina, byagabanya ihungabana n’agahinda”.

Ni abantu nk’abandi: Bariga, bagakora, bakiteza imbere 

Umwe mu babarizwa muri iki cyiciro, avuga ko yarangije muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye, mu bijyanye n’imibereho (Sociologie).

Mu kubaho yihishahisha, afite akazi kuko ntawe uzi uko ateye. Bagenzi be nabo barize, barakora kandi baritunze.

Ni mu gihe kandi, ntibabyara, ntibahonga abagore, ntibakwa. Nta bana bafite barihira amashuri, babavuze barwaye, babagaburire banabambike. Ibyo bituma bacunga umutungo neza bakiteza imbere. Hari n’abasanga iyi yaba imwe mu nzira yo gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage bwugarije isi n’u Rwanda by’umwihariko.

« N’utaamubyara yamushaka atamuzi », Ubuhamya n’ibihuha

Abagize iki cyiciro bavuga ko hari aho babaye iciro ry’imigani. Umwe ati, « Nk’ubu sinkunda gutaha ubukwe ngo batambaza igihe nzarongorera. Ikindi sinajya kwerekana iwacu umugeni duhuje igitsina ».

Undi ati « Hari ikigo HDI yadufunguriye mu mujyi wa Kigali, ariko bamwe mu baturage babwira abayobozi ko ari umuvumo wabaziye, ko ari twe twazanye Corona, ko ari twe twatumye imvura itinda ikazana ibiza, ko amatungo yabo azaramburura ababyeyi bakaba ingumba ».

Aba kandi bavuga ko hari bagenzi babo birukanwa mu kazi iyo bimenyekanye ko bakundana n’abo bahuje igitsina, abandi bakirukanwa mu nzu bakodesha, abandi bagahohoterwa mu nsiziro batuyemo.

Benshi bahuriza ku nama bagira abanyarwanda yo kubakira, ngo kuko « N’utaamubyara yamushaka atabizi». Ikindi ngo hari ababaciraho iteka kandi babana nabo batabizi. Umwe mu rwenya ati, « Hari umugore twakoranaga yanga aba bantu cyane, avuga ko anamubyaye yababara. Bukeye avuye ku kazi asanga umukozi we w’umuhungu aryamanye n’umugabo we, akubitwa n’inkuba ». Mu rwenya bamwe barajujura bati, « Ahubwo wasanga uwo mukozi abonana na bombi ».

Umuvugizi w’umwe mu miryango y’abakundana n’abo bahuje igitsina, Uwihoreye Jean Claude, avuga ko mu Rwanda hari amashyirahamwe yabo 15 (5 y’abagore n’andi avanze). Imibare y’abanyamuryango bazwi ni 36.000, babarizwa mu turere hafi ya twose tw’u Rwanda. Magingo aya hari kandi imiryango 25 izwi y’ababana bahuje igitsina.

Karegeya Jean Baptiste

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *