Ubutaka benebwo badafitiye ibyangombwa n’ubutabaruye burenga miliyoni eshatu

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yabonye amakosa menshi mu micungire y’ubutaka, aho yasanze hari ubutaka bwishyuwe na Leta bukaba bukibaruye ku baturage, ubutagira uwo bubaruyeho, ndetse n’ubwakorewe ibyangombwa bikaba bimaze imyaka icumi bitaragezwa kuri benebyo.

Ibi ni bimwe mu byo yavumbuye mu kigo gishinzwe imicungire y’ubutaka, nk’uko abigaragaza muri  raporo ya 2020 yashyikirije inteko ishinga amategeko imitwe yombi kuri uyu wa kabiri tariki 11 Gicurasi 2021.

Nubwo inkuru yabaye kimomo ari uko nta kigo na kimwe cyahawe ‘umwanzuro w’agahomamunwa’ mu maso y’umugenzuzi, hari ibigo bifite imikorere yakwitwa ityo mu maso ya rubanda. Umugenzuzi mukuru yasanze imicungire y’ubutaka mu nzego z’ibanze ntaho ihuriye n’ibyo ikigo cy’igihugu kibishinzwe (RLMUA) kizi. Ubusanzwe iki kigo gishinzwe kugira inama Leta no guhuza ibikorwa kikanakurikirana imicungire y’ubutaka.

Ibyangombwa bisaga miliyoni n’igice bimaze imyaka icumi mu biro

Ingingo ya 18 y’itegeko no 43/2013 ryo kuwa  16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda, ivuga ko « Kwemeza ko ubutaka bwatanzwe cyangwa bukodeshejwe bigaragazwa n’icyemezo cy’iyandikisha ry’ubutaka gitangwa n’Umubitsi w’Impampurompamo z’ubutaka ».

Ariko kuva ibyangombwa by’ubutaka byatangira gutangwa mu 2010, ubu hari ibirenga miliyoni n’igice bikibitse mu biro bishinzwe ubutaka mu ntara ; bivuze ko ubwo butaka butanasorerwa kuko nyirabwo atabufitiye icyangombwa.

Umugenzuzi ati, « Twabonye n’ibindi byangombwa  347 byakozwe mu 2011 na 2012, ariko magingo aya bikaba bikiri mu biro by’imirenge. Bivuze ko nta buryo buzwi buhari bwo gukemura iki kibazo ».

Dore uko intara zikurikirana mu kubika ibyangombwa by’ubutaka

Amajyaruguru : 676,498

Uburengerazuba : 629,193

Amajyepfo : 242,664

Uburasirazuba : 133,870

Umujyi wa Kigali : 27,094

Byose hamwe : 1,709,319

Amasambu asaga miliyoni n’igice ntagira abo yanditseho

RLMUA ivuga ko hari ubutaka 1,551,826 butanditse ku muntu uwo ari we wese, bivuze ko nabwo budasora kuko nta nyirabwo buragira. Ubu umwaka uruzuye iki kigo gisabye abatarabaruza ubutaka kwihutira kubikora. Itariki ntarengwa yari 30 Ukuboza 2020, bitaba ibyo bukandikwa kuri Leta. Ariko igenzura ryasanze nta kigaragara cyahindutse.

Dore uko uturere dukurikirana mu kugira ubutaka butabaruye

1.Nyamagabe 73,519

2.Nyaruguru 73,261

3.Karongi 72,342

4.Gisagara 70,651

5.Burera 70,070

6.Nyanza 68,923

7.Musanze 65,865

8.Rutsiro 65,806

9.Rubavu 64,674

10.Ngororero 64,415

11.Gakenke 64,111

12.Ruhango 63,674

13.Huye 63,688

14.Gicumbi 60,840

15.Nyamasheke 55,055

16.Muhanga 54,559

17.Nyabihu 53,892

18.Rulindo 51,358

19.Gatsibo 50,841

20.Kamonyi 49,123

21.Ngoma 48,439

22.Bugesera 47,911

23.Rusizi 40,323

24.Rwamagana  34,788

25.Kayonza 32,830

26.Kirehe 31,596

27.Nyagatare 25,391

28.Gasabo 22,523

29.Nyarugenge 6,867

30.Kicukiro 5,150

Amwe mu makuru abitswe n’ikigo ahabanye n’ukuri

Abagenzuzi basanze hari ubutaka Leta yishyuye bukibaruye ku baturage bugera kuri 421, abakibwanditseho bakabugwatiriza mu mabanki kandi baramaze kubwishyurwa na Leta.

Haracyari kandi ubutaka bwanditse ku batari ba nyirabwo, nyamara bajya gukosoza bikanga. Abaturage berekana impapuro bishyuriyeho ibyangombwa by’ubutaka ku rwego rw’akagari n’umurenge, ariko byagera ku karere ntibikosorwe. Hari abagera kuri 30 bimwe ibyo byangombwa kuko ubutaka bwanditswe ku bandi ; ibi bikaba byakurura amakimbirane.

Muri utwo turere 7, habonetsemo amasambu 249 asabirwa ibyangombwa n’abaturage, nyamara bakabyimwa , ngo bwamaze kwandikwa kuri Leta.

Iki ni kimwe mu bigaragaza ko amakuru ari muri LAIS (Land Administration Information System) anyuranye cyane n’ari hasi aho ubutaka buherereye.

Hari ubutaka 19 uturere twahaye cyangwa twagurishije abantu ku giti cyabo ariko ntibwabandikwaho, ntibugaragara muri LAIS.

Akarere ka Nyagatare ko kanavugwaho kugurisha ubutaka butakanditseho, bituma uwabuguze atabasha kububaruza na n’ubu.

Naho akarere ka Bugesera ko kahaye abaturage batishoboye mu rwego rwo kubatuza, ariko na n’ubu ubwo butaka ntawe bubaruyeho, kuko ababuhawe batoroherejwe kubwandikisha.

Havugwa kandi ubutaka 30 bukorerwaho n’ibigo bya Leta, nyamara nabwo bukaba butanditse muri LAIS. Ku bw’umugenzuzi, ngo iki ni ikimenyetso simusiga ko « Hari ubutaka bwa Leta butazwi cyangwa butabaruye, bivuze ko amakuru ikigo gishinzwe ubutaka kibitse amakuru atuzuye ».

Hari kandi ubutaka 33 bwakuwe mu gice kitwaga ibishanga, ariko benebwo ntibabimenyeshwa ngo bajye kububarisha bushya, ubu bwose bukaba bukitwa igishanga.

Hagaragaye n’ubutaka 14 butari muri LAIS, nyamara bukorerwaho n’imiryango itari iya Leta cyangwa ibigo byigenga.

Ibyangombwa by’ubutaka 34,984 bisabirwa gukosorwa

Ubugenzuzi bwasanze hari ibyangombwa byakoranwe amakosa ajyanye n’imbago zabwo, ariko RLMUA yo ivuga ko biba bihenze gukosora icyangombwa cy’ubutaka cyamaze gusohoka. Bati, « Gukosora bikorwa ku busabe bwa nyir’ubutaka, kuko hitabazwa umunyabutaka wigenga. Uyu ni we utanga amakuru yizewe ku mikorerwe y’imbago ».

Nyamara abagenzuzi bavuga ko mu 2013, Leta y’u Rwanda yaguze porogaramu yitwa CORS (Continuous Operating Reference Stations) ku mafaranga  arenga miliyoni 850. Iyi ngo ikaba ari iyo kwifashisha mu gukata ibibanza, ari nayo ikosora imbago z’ubutaka.

Bati, « Nta gushidikanya ko  hari n’ibitarasabiwe gukosorwa nyamara biriho amakuru adahura n’aboneka hakoreshejwe imashini (GPS), nk’uko bigaragara mu turere twinshi bagiye bayakosora.

Dore  uko uturere dukurikirana mu gusaba gukosora ibyangombwa by’ubutaka

1.Nyagatare 5,088

2.Gasabo 4,476

3.Kicukiro 3,072

4.Bugesera 3,005

5.Nyarugenge 2,467

6.Kayonza 2,390

7.Nyaruguru 1,407

8.Musanze  1,379

9.Kamonyi 1,368

10.Huye 1,103

11.Rubavu 1,087

12.Rusizi 945

13.Rwamagana 898

14.Muhanga 735

15.Nyabihu 632

16.Nyamagabe 584

17.Kirehe 542

18.Gatsibo 518

19.Gakenke 511

20.Karongi 492

21.Nyanza 344

22.Ngoma 338

23.Nyamasheke 318

24.Ngororero 291

25.Gicumbi 231

26.Burera 222

27.Rutsiro  186

28.Ruhango  176

29.Rutsiro 129

30.Gisagara 50

Umugenzuzi yanzura asaba ikigo RLMUA gukora gahunda ihamye yo gukosora no kwemeza imbago z’ubutaka bigashyirwa muri LAIS, kandi kigakurikirana ibikorwa byose bijyanye n’imicungire y’ubutaka ku nzego zose.

Karegeya JB Omar

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *