Musanze : “Nta bwoko bubi bubaho ahubwo habaho abantu babi” , Ubumwe n’Ubwiyunge

Mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku Bumwe n’Ubwiyunge mu murenge wa Cyuve, akarere ka Musanze, abaturage ba Cyuve bavuga ko bashaka gukira bakize; naho Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu ntara y’amajyaruguru  agahamya ko “Nta bwoko bubi bubaho, ahubwo habaho abantu babi”.

Mu biganiro byarimo n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, higanjemo ubuhamya bwinshi. Ni nabwo abaturage bo mu murenge wa Cyuve basabwe kubohoka mu mitima yabo bakinjira neza muri gahunda ya “ Ndi umunyarwanda” birinda kurangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside,     ivangura ndetse n’amacakubiri  mu nzira y’ ubumwe n’ubwiyunge.

Ikiganiro cyitabiriwe n’abakuru b’imidugudu  n’amasibo  bari bahagarariye abaturage  bose bo muri uyu murenge  wa Cyuve muri gahunda yo kwirinda  icyorezo cya Covid-19.

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu igize umurenge wa Cyuve  bavuze  ko  gahunda ya “ Ndi umunyarwanda” ari imwe mu ntwaro ikomeye yo gukumira  no kurwanya ingengabitekerezo  ya Jenoside. Aha ni naho bahereye  basabwa gusasa inzobe bakavuga ibyabaye kandi  bisanzuye kugira ngo babohoke mu mitima yabo kuko byagaragaye ko uyu murenge wa Cyuve mu rwego rw’igihugu wagiye urangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside.

“Ndi umunyarwanda” yatumye nshakana n’uwo nitaga ‘inzigo’

Mu buhamya bw’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda  mu 1994,  Uwamahoro Clementine avuga ko yajyaga  yumva bavuga ko yagizwe imfubyi  n’abahutu, bityo akumva  ko abahutu ari abagome cyane. Ariko ngo  nyuma  y’aho Leta isabiye  abantu kuba abanyarwanda aho kwibona mu ndorerwamo  y’amoko  bakibonamo,  “ Ndi umunyarwanda” yatumye Uwamahoro ashaka mu bo yitaga ‘inzigo’.

Uwamahoro Clémentine avuga ko  nyuma yo guhuzwa n’umushinga  uzwi nka “ Duhuze Project “  ngo yaje gushakana n’umuhutu none ngo we n’umugabo we  baraganje  mu rugo rwabo ndetse ngo ni nabo ba “Bandebereho” mu yindi miryango.

Agira ati, “ Nakuranye igikomere ko icyangize imfubyi ari abahutu , bityo nkura  niyumvamo  ko abahutu ari abagome cyane. Nyuma y’aho naje gukorana n’umushinga wa Duhuze, aho  wahuzaga abahutu n’abatutsi  kuko navugaga ibyanjye n’abandi bakavuga ibyabo , bityo ibyo natekerezaga  bigenda  bimvamo buhoro buhoro  kugeza ubwo  byamvuyemo burundu  ngahita nshakana  n’uwo nitaga inzigo [umuhutu] none tukaba tubayeho neza kuko duhuriye muri  Ndi umunyarwanda.”

Uwamahoro Clémentine yakomeje  agira ati « Mbere ntarabohoka, nahoraga mu bitaro kubera ihungabana ariko kugeza ubu  nta kibazo njya ngira.  Muri njye, nta muhutu, nta mututsi cyane ko n’umuryango nakuriyemo wari waranyanze ngo nashakiye mu bahutu  none uyu munsi ninjye basigaye bagisha inama.”

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu ntara y’amajyaruguru  Rucogoza Edouard avuga ko kubaka amahoro ari ukubohokerana, nta gutsimbarara ku kibi gihoraho.

Ati  “ Twubaka amahoro neza iyo tuganira, tubohokerana, tworoherana noneho gutsimbarara ku kibi bikavaho kuko nta bwoko bubi bubaho ahubwo habaho abantu babi. Bityo rero abantu bagifite ingoyi mbi zigomba gucika kandi zigacika biciye mu biganiro  kuko iyo bisohotse bidaciye mu biganiro, bisohoka nabi kandi bigasiga igikomere. Ni byiza rero kubisohora biciye mu biganiro ngo hato bidakomeretsa.”

Umurenge wa Cyuve, ni “Sawuli uhindutse Pawulo”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeaninne yabwiye VALUENEWS.INFO ko ubumwe n’ubwiyunge ari urugendo ariko ko icy’ingenzi ari ubushake n’ubufatanye.

Ati “ Umuti wo kuvugisha ukuri  turawuvugutiwe, tugiye kuwunywa, udukize uburwayi twari dufite ariko  icyo nabwira abaturage ni uko iyi ari intangiriro kandi ndabizeza ko bizatanga umusaruro kuko aha twari turi tumaze kubohoka niyo mpamvu tugomba no kujya kubibwira abandi kugira ngo twese tuzafatanye urugendo. Guhereye nko ku murenge wa Cyuve wabaye iciro ry’umugani,  abanyacyuve , turashaka gukira dukize kuko akarere ka Musanze ntitugomba kujya tuba abambere mu bibi ahubwo tugomba kuba aba mbere mu byiza. Niyo mpamvu tugomba kuba abanyakuri , tugaca ukubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo tugaharanira  gufatanya urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu njishi ya ‘Ndi umunyasrtwanda’.”

Bimwe mu byagarutsweho muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu njishi ya ‘Ndi umunyarwanda’ nuko muri ibi bihe turimo  byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994 , mu murenge wa Cyuve hakivugwa ko hari ahantu hakiri imibiri y’abatutsi bishwe, bakajugunywa hirya no hino itaragaragazwa kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kandi hari abazi aho iherereye  ariko bakinangira mu gutanga amakuru.

Iki akaba ari nacyo abaturage bashishikarizwa kugira ngo  babohoke iyo ngoyi ndetse n’ababuze ababo bashire intimba  nyuma yo kubashyingura  mu cyubahiro  kibakwiye kuko aribyo bizubaka ubumwe n’ubwiyunge byo njishi ya “Ndi umunyarwanda”.

SETORA Janvier.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *