Ubutabera: CPCR iranenga Kiliziya y’Ubufaransa iha inshingano abakekwaho Jenoside

Umuryango CPCR uharanira ko abakekwaho Jenoside bari mu mahanga bafatwa bakaburanishwa, wishimiye itabwa muri yombi rya Padiri Marcel Hitayezu wabaga mu kazi mu Bufaransa. Uyu muryango unaboneraho umwanya wo kwibaza kuri Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu iha akazi abashakishwa n’ubutabera.

Inkuru y’ifatwa rya Hitayezu wahoze ari Padiri wa Paruwasi Mubuga ku Kibuye, yasakaye mu cyumweru gikurikira itariki ya 7 Mata, aho isi yose yifatanya n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ibinyamakuru binyuranye bivuga ko  yafashwe kuwa Gatatu tariki 14 Mata 2021, abazwa ku byaha ashinjwa bishingiye ku kwima ibiribwa abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mubuga ahubwo akabihereza interahamwe zaje kwica. Hitayezu ahakana ibyaha aregwa.

Isomo kuri Kiliziya Gatolika mu Bufaransa

Hitayezu yari asanzwe ari umupadiri ahitwa Montlieu-la-Garde (Charente-Maritime) muri diyosezi ya La Rochelle.

Hitayezu ari mu bantu bashakishwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ndetse wanashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ngo yoherezwe kuhaburanira, icyakora mu 2016 urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwanze kumwohereza.

Padiri Hitayezu si we mupadiri wenyine wakoraga uwo murimo mu Bufaransa kandi ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda, kuko na Padiri Munyeshyaka wahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko z’u Rwanda niho ari.

Alain Gauthier uyobora CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda) avuga ko bikwiriye kuba isomo kuri Kiliziya Gatolika ikareka guha rugari abantu bayo bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari naho haba Padiri Wenceslas Munyeshyaka wayoboraga Paruwasi ya Sainte Famille i Kigali, ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gauthier ati, “Ibi biratuma turushaho kwibaza ku ruhare rwa Kiliziya mu Bufaransa itera inkunga abantu bakekwaho ibintu biremereye kuriya. Twe muri CPCR ntitwahwemye kwandikira abasenyeri b’Ubufaransa tubasaba ubushishozi n’ubwitonzi, ariko ntibigeze batwumva. Kiliziya Gatolika mu Bufaransa yagombye kwibaza cyane mbere yo guha inshingano abakekwaho Jenoside”.

Kayumba Bernard yatunguwe n’imyitwarire ya Padiri Hitayezu

Nyuma y’aho muri 2016 ubutabera bw’u Bufaransa bwanze icyifuzo cy’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda cyo kohereza Padiri Hitayezu mu Rwanda, Alain Ghautier avuga ko mu mpera za 2020 bagiye ku Kibuye  gushaka amakuru ku ruhare rwe muri Jenoside.

Mu batanze ubuhamya harimo Kayumba Bernard wabaye Meya wa Karongi, aho Paruwasi ya Mubuga ibarizwa. Kayumba kandi na we yigaga mu iseminari nkuru, yitegura kuzaba Padiri nka Hitayezu, maze mu 1994 ahungira kuri Paruwasi ya Mubuga, Paruwasi avukamo.

Mu buhamya bwe, avuga ko yahamaze iminsi itatu, ariko ngo yatunguwe n’imyitwarire ya Padiri Hitayezu. Ati, « Padiri Hitayezu yarantunguye cyane, yitwaye nk’umwicanyi : yajyaga mu nama zitegura ubwicanyi tubireba, inama zabaga zirimo abajandarume na Burugumesitiri. Padiri Hitayezu ni we ubwe watanze abatutsi bari mu Kiliziya ».

Abandi batanze ubuhamya ni abagore babiri, bavuga ko Padiri Hitayezu yabaririmbiraga indirimbo z’abapfuye. Ati, « Twari twarapfuye duhagaze ».

Ahanini bahuriza ku itangwa ry’ibiribwa kuri Paruwasi ya Mubuga, aho Padiri Hitayezu  yahaga abatutsi  ibyo kurya bikeya,  ariko abasirikare bakamubuza ngo bizajya bihabwa interahamwe ziri mu kazi.

Agatonyanga mu nyanja

Mu Bufaransa hamaze gutangwayo impapuro zisaga 30 zisaba guta  muri yombi abakekwaho Jenoside bari muri icyo gihugu. Abo amadosiye yashyikirijwe urukiko ni barindwi,  ariko abamaze kuburanishwa ni batatu gusa.

Ku bwa CPCR ngo buhoro buhoro ubutabera buzashyira butangwe. Alain Gauthier ati, « Gahoro gahoro burya ipine irihirika, nubwo ubutabera bw’Ubufaransa bubigendamo biguruntege, abumva ko babonye ubuhungiro mu Bufaransa bafatwa n’amateka yabo ».

Aha Gauthier yibutsa abo amadosiye ari hafi, nka Hategekimana Philippe Manier, Bucyibaruta laurent, ba Dogiteri Munyemana Sosthene na Rwamucyo Eugene, Muhayimana Claude n’abandi.

Igihugu cy’Ubufaransa kimaze kuburanisha batatu, aribo Simbikangwa Pascal, Barahira Tito na Ngenzi Octavien. Uku kugenda buke k’Ubutabera ni kimwe mu bituma umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ubamo agatotsi, ariko raporo iheruka ya Duclert yitezweho kugira ibyo ihindura kuko yemeje ko hari uruhare rukomeye icyo gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Karegeya Jean Baptiste Omar

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *