Musanze: Urukiko rwongeye gusubika isomwa ry’urubanza rwa Visi Meya wa Burera

Visi Meya wa Burera Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi ndetse  na bamwe mu bakurikirana  urwo rubanza , baribaza impamvu y’isubikwa rya hato na hato ry’isomwa ryarwo, nyamara rwaraburanishijwe  kuwa 12 Mata 2021 .

Visi Meya wa  Burera, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be Kwizera Emmanuel, Habimana Fidele, Dusengemungu Emmanuel na Mbatezimana Anastase baburanye badafunze. Bashinjwa ibyaha  byo gukoresha nabi umutungo wa Leta no gutanga amasoko mu buryo bunyuranije n’amastegeko nk’uko  byagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Ni urubanza rwaburanishijwe kuwa 12 Mata 2021 aho ubushinjacyaha  ku rwego rwisumbuye rwa Musanze bwari bwabasabiye Visi Meya  igihano cy’igifungo cy’imyaka  7 n’ihazabu ya Miliyoni eshanu (5.000.000 frw) kuri buri wese.

Mu iburanisha nyirizina , bose baburanye bahakana ibyaha baregwa ahubwo bakavuga ko ibyo bakoze, babikoze ku bw’ amabwiriza y’ababayobora  (Délégation de pouvoir ) mu gihe ubushanjacyaha  bwo bwashimangiraga ko ibyaha babikoze  kuko bwashingiraga kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta kandi ko nta wa kwitwaza ko yategetswe n’umuyobora ngo akore icyaha nkuko bishimangirwa  n’ihame ryo  mu mategeko rivuga ko nta wakwitwaza ko atazi itegeko ngo akore icyaha (Nul n’est sencé ignorer la loi).

Umucamanza ararwaye, ubundi ari mu mahugurwa

Urukiko rumaze kumva impande zose rwapfundikiye urubanza ariko rumenyesha ababuranyi bose ko ruzasomwa kuwa  11 Gicurasi 2021  saa munani n’igice (14h30’) ariko ntirwasomwa kubera ko ngo “umucamanza waruburanishije  ngo yari mu mahugurwa”.

Bityo, ku isaha  ya saa kumi n’imwe n’igice (17h30’) nibwo umwanditsi w’ukukiko  yabwiye abari baje kumva isomwa ry’urwo rubanza ko rutagisomwe ko rwimuriwe kuwa 20 Gicurasi 2021  saa  cyenda (15h00) ariko nabwo ntirwasomwa  kuko ku isha ya saa kumi  n’imwe  z’umugoroba ( 17h00’) na none umwanditsi w’urukiko  yabwiye abari baje  gukurikiranwa isomwa ryarwo ko “rutagisomwe  kuko  ngo umucamanza  arwaye” , bityo  avuga ko rwimuriwe kuwa 17 Kamena 2021 saa cyenda(15h00).

Aha ni naho bamwe mu bari baje kumva isomwa ry’uru rubanza  ndetse na ba nyir’ubwite  bibaza impamvu uru  rudasomwa kandi  itegeko NO 027/2019  ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha  mu ngingo yaryo ya 138  ivuga igihe cyo gusoma urubanza rwaburanishijwe.

Igira iti, “ Urubanza rwose rugomba gusomwa  rwanditse mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye igihe iburanisha ryasorejwe. Iyo bitabaye ibyo umucamanza  cyangwa abacamanza baruburanishije  bafatirwa ibihano  byerekeranye n’imyitwarire  mu kazi.

Impamvu zatumye  urubanza rudasomwa  mu minsi mirongo itatu (30) zigaragazwa muri kopi  y’urubanza

Iyo umwe mu baburanyi atigeze amenyeshwa umunsi w’isomwa ry’urubanza  cyangwa se ngo abe ahagarariwe , amenyeshwa n’umwanditsi w’urukiko  cyangwa umuhesha w’inkiko  uko urubanza rwaciwe  hakurikijwe amategeko asanzwe  agenga imenyesha ry’inyandiko z’urukiko.”

Iburanishwa ryasubitswe gatatu, barasaba urukiko guhindura imikorere

Umwe mu baburanyi   bari baje kumva isomwa ry’uru rubanza rwabo  yabwiye VALUENEWS.INFO ko barambiwe  guhora basiragizwa n’urukiko.

Ati “ Imikorere y’uru rukiko  yaratuyobeye  kuko duhareye n’igihe cy’iburanisha muzi ko rwasubitswe ubugira gatatu , rukaburanishwa ku nshuro ya kane none dore na nyuma y’iburanisha , isomwa ryarwo risubitswe ubugira kabiri. Niba urubanza rwaragombaga gusomwa mu minsi 30 none  rukaba rugiye kuzasomwa  rumaze iminsi 57 yose. Guhora tuza hano ku rukiko tuvuye i Butaro biraduhenda  kuko tuhatakariza byinshi birimo n’amatike. Turasaba uru rukiko ko rwahindura imikorere.”

Ni mu gihe undi muturage wakurikiranye uru rubanza yabwiye VALUENEWS.INFO ko atari uru rubanza gusa rusubitswe ubugira kenshi

Ati “ Uru rukiko ubanza rudakora nk’izindi kuko buri gihe bakunda gusubika imanza bitwaje ngo ko abacamanza babuze ihuzanzira (Connection) cyangwa se umuriro wagiye kuko uru rukiko rutagira imashini irucanira ( Generator /Moteur) igihe cy’ibura ry’umuriro wa REG. Yewe , aha ari byinshi byo gukosora.”

Abaregwa bose muri uru rubanza, bahoze bagize akanama k’amasoko mu murenge wa Butaro, naho  Manirafasha Jean de la Paix  we yawubereye umunyamabanga nshingwabikorwa mbere y’uko atorerwa kujya muri nyobozi y’akarere. Kwizera Emmanuel we ayobora umurenge wa Kinyababa naho abandi bakaba bakora imirimo itandukanye mu mirenge yo mu karere ka Burera.

Kuba Manirafasha yarakoze neza akagirirwa icyizere cyo kujya ku rwego rw’akarere, kuba iburanisha ryarasubitswe kenshi, none n’isomwa bikaba bibaye uko; birateza urujijo. Niba ikibazo kitari ku ireme ry’ibyaha baregwa, kiri kuri bo ubwabo cyangwa ku mikorere y’urukiko.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *