Dore imishinga yashowemo miliyari 19 ikaba itunguka uko bikwiye

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta umwaka wa 2020, igaragaza ko hari miliyari 19 zashowe n’ibigo bya Leta mu mishinga 8, ariko imwe ikaba idakora, indi ntiyunguke uko bikwiye. Raporo ivuga ko amafaranga iyo mishinga yinjiza ku kwezi atagera no ku yo Banki zisaba kwishyurwa. Intara ziri ku isonga mu gushora mu mahoteli ukuyemo iy’Amajyaruguru.

Hagati y’umwaka wa 2008 na 2020, amafaranga 19,018, 382,446 yashowe mu mishinga umunani, magingo aya hakaba nta n’umwe ugaragaza ko wunguka neza.

1.WESPIC Ltd: Iyi ni Kampani ihuriwemo n’uturere twose tw’intara y’Uburengerazuba. Yashowemo asaga miliyari 10, kuva mu mwaka wa 2008. Ubu imaze gukoresha 10,666,853,425; ariko igenzura ryasanze ikomeje gukorera mu gihombo.

Iyi Kampani yaguze Hotel itaruzura I Rusizi (Marina Bay, yabanje kuba iya Kiliziya Gatolika), aho yuzuriye igatangira gukora, ngo bigaragara ko yinjiza 1/4 cy’ayo Kampani isabwa kwishyura Banki(For every 1Frw debt, the campany has 0.25 cents available to pay for the debt).

Buri karere gafite ayo kashoyemo agera kuri miliyari, nyamara mu myaka ishize hari abameya bavugaga ko batanazi aho iyo Hoteli iherereye, gusa ubuyobozi bw’Intara bwo bukavuga ko ikibura ari ubuzima gatozi.

  1. EPIC Ltd: Iyi yo igizwe n’uturere tw’Intara y’Uburasirazuba, yashowemo miliyari zirenga eshanu, ariko ngo imaze guhomba miliyari zirenga esheshatu.

Inyandiko z’ibaruramari zayo, zerekana ko irimo ideni rya miliyari enye, nyamara ubushobozi bwayo butagera kuri miliyoni 180 (imitungo yayo). Umugenzuzi ati, “Ibi bivuze ko ku mafaranga 1000 basabwa kwishyura Banki, bafiteho amafaranga 40 gusa. (For every 1Frw debt, the campany has 0.04 cents available to pay for the debt). Amafaranga 5,386,500,000  y’iyi Kampani, ntaragaragaza icyo yashowemo.

3.SPIC Ltd: Nayo igizwe n’uturere tw’Intara y’Amajyepfo. Yo yashowemo miliyoni 818, ikaba imaze imyaka 13 ishinzwe, ariko ako kayabo kose nta rufaranga na rumwe karabyazwa. Abagiye kuyigenzura banavuga ko ibitabo byayo bituzurizwa igihe, mbese ko ntacyo baheraho bavuga uko uwo mutungo wa rubanda ucunzwe.

  1. Burera Beach Resort: Iyi ni Hoteli y’akarere ka Burera, yuzuye itwaye miliyoni 654 ariko ntikora. Raporo zerekanaga ko hari ibikoresho byayo byaguzwe miliyoni hafi 100, ariko bikaba bitaratangira gukoreshwa. Ndlr: Raporo y’Umugenzuzi ya 2019 yavugaga ko ibi bikoresho byari mu cyeregati, ngo harabuze inzobere mu by’Amahoteli yabyakira.

5.RIC Ltd: Iyi ni Kampani y’akarere ka Ruhango, yashowemo miliyoni 567. Mu myaka 6 imaze, ngo umushinga rukumbi yari ifite wo kubaka Gare (ikigo abagenzi bategeramo imodoka) utakunze. Imwe mu mpamvu zitangwa n’umugenzuzi, ngo ni ukuba akarere katarabashije gukurura abandi bashoramari bigenga ngo bashyire amafaranga muri iyo Kampani.

  1. Burera College of Trades: Iyi yashinzwe tariki 6 Ugushyingo 2014, ariko nyuma iza guseswa kuko inyungu z’abanyamigabane bayo zitahuraga neza. Miliyoni 429 zashowemo n’akarere ubu ntacyo zirinjiza.
  2. SUNFRESH Ltd: Iyi yashinzwe na NAEB, ku mafaranga miliyoni 311. Tariki ya 9 Kanama 2017 nibwo yashinzwe, uwo munsi ihita inahabwa icyangombwa cyo gukora. Kuva icyo gihe nta kigaragaza ko hari n’igiceri cya 100 irinjiza, ahubwo imaze guhomba miliyoni zirenga 603 (zirimo 202 zo kuva 2018). Imitungo yayo ubu ni miliyoni 60.
  3. KISTCO Ltd (Kampani y’inzobere ya KIST): Iyi yashinzwe na Kaminuza y’u Rwanda muri Mata 2011, ishyirwamo miliyoni 183. Mu nyandiko z’ibaruramari zayo za 2018, hagaragaramo ko yari imaze guhomba miliyoni 19, kandi 14 muri zo zarahombywe mu myaka ibiri yikurikiranya. Aha kandi hiyongeraho ideni ry’imisoro KISTCO Ltd ibereyemo RRA rirenga miliyoni 36, rya 2012-2014. Cyakora mu gihe igenzura ryakorwaga, Kaminuza y’u Rwanda yari mu nzira zo gusesa iyi Kampani.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *