Ubutabera mpuzamahanga: Abarokotse Jenoside biteze impinduka zishingiye ku magambo ya Perezida Macron

Amagambo Perezida Macron yavugiye I Kigali ahumuriza abarokotse Jenoside  ko abayikekwaho  bari mu Bufaransa bazafatwa, ngo kuko “Ubwiyunge burambye budashoboka igihe nta butabera bwatanzwe”. Macron yemera ko imbaraga zishyirwa mu gukurikirana abo bakekwa zigiye kwiyongera mu mezi ya vuba.

« Alors  que nos efforts en matières de lutte contre l’impunité, la poursuite des présumés génocidaires résidents en France  commencent d’apporter les fruits, il va peut être à nouveau renforcer  dans des prochains mois, parce qu’il ne serait d’ y avoir de réconciliation durable sans justice »  “Reconnaître ce passé, c’est aussi et surtout poursuivre l’œuvre de justice. En nous engageant à ce qu’aucune personne soupçonnée de crimes de génocide ne puisse échapper au travail des juges, Perezida Macron.

Aya ni amwe mu magambo Macron yavugiye iKigali, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yakoreye mu Rwandamu cyumweru gishize.

Nyuma yo kwemera  uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda,  maze yiyemeje ko azatanga umusanzu we kugira ngo abakekwaho Jenoside bagezwe mu butabera.  Ati: Imbaraga twashyize mu kurwanya umuco wo kudahana, no gukurikirana abakekwaho Jenoside bari mu Bufaransa, zitangiye gutanga umusaruro. Tugiye kuzongera mu mezi ari imbere, kuko nta bwiyunge burambye hatariho ubutabera….Kwemera ayo mateka, ni nako gukomeza akazi k’ubutabera, twiyemeza ko nta n’umwe mu bakekwaho icyaha cya Jenoside ucika abacamanza”.

Mu kiganiro n’itangazamakuru avuga komuri rusange hazabaho kuvugurura imikoranire hagati y’inzego z’ubutabera bw’ibihugu byombi kugira ngo abihishe muri iki gihugu bafatwe.

Iyi nzira yayitangiye muri Mata 2019, ubwo yatangaje ko hafunguwe ububiko bw’ubufaransa bwerekeye u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 agashyiraho Komisiyo y’abanyamateka bo gucukumbura ukuri ku ruhare rw’Ubufaransa. Yari n’inzira yo kongerera uburyo inzego z’ubucamanza ngo zibashe gukurikirana abakekwaho Jenoside  bari mu Bufaransa.

Aba barimo na Agathe Kanziga, umupfakazi wa Juvénal Habyarimana, ubutabera bw’Ubufaransa bwanze koherezwa mu Rwanda mu 2011.

Kagame ati: u Bufaransa buzafata umwanzuro.

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, yari aherutse kugirana ikiganiro na France 24, na we yagarutse kuri iki kibazo,  avuga ko u Bufaransa ari bwo buzabafataho icyemezo. Ati : Yaba Agatha cyangwa abandi, urutonde ni rurerure, u  Bufaransa buzafata umwanzuro w’icyo bugomba gukora. Simbategeka icyo bakora, icyo nakora ni ukubisaba kandi kubisaba bikorwa ku mugaragaro.

Naho ku munsi w’uruzinduko rwa Macron, Perezida Kagame avuga ko “Ubutabera bwatanzwe n’urukiko rw’amateka, imanza zaba zarorera, ukuri kurakiza. Twashakaga ukuri”.

Imiryango CPCR na Ibuka bati” Abarokotse bakeneye ubutabera”

Ni mu gihe hari abari bamaze gutakariza icyizere ubutabera bw’icyo gihugu bwagendaga biguruntege mu gukirikirana amadosiye y’abanyarwanda babonyeyo ubuhungiro.

Ku bw’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, CPCR, Ibuka, AVEGA na Survie, ngo “mbere na mbere abarokotse Jenoside bakeneye ubutabera, kandi ibyo perezida Macron avuga ntaho bitaniye n’iby’abamubanjirije”.

Umuyobozi wa CPCR, Alain Gauthier, avuga ko uyu muryango umaze imyaka 20 usaba ubutabera; avuga ko bamaze gutanga amakuru ku bantu barenga 30, nyamara hamaze kuburanishwa batatu gusa. Agaya uko kugenda biguruntege, amaperereza maremare kandi atava mu nzira.

Gauthier ati “Nta muntu n’umwe ukekwaho Jenoside Ubufaransa ntabwo bwigeze bwohereza mu Rwanda   . Ukurikije ibyo yavugiye ku rwibutso rwa Gisozi, umuntu ashobora kwitega ibirenze, nyamara ntaho bitaniye n’iby’abamubanjirije. Ni izihe ngamba zifatika? Igihe cyose ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu ridahabwa umutungu uhagije, abakekwaho Jenoside bazidegembya. Abarokotse nta kindi bakeneye ni Ubutabera”. Ibi by’ubushobozi kandi binagarukwaho n’ umushakashatsi akaba n’inzobere mu mateka y’u Rwanda, Florent Piton, uvuga ko “Ubutabera bukora bitewe n’uburyo bwahawe . Gusa we yishimira ko hari icyahinduste kuva mu 2012, ubwo hashyirwagaho itsinda rishinzwe gukurikirana abakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu, ari nabwo amaperereza yatangiye.

Naho François Graner wo mu ishyirahamwe Survie ati: Bitera kwibaza igituma Ubufaransa bushyigikira abakekwaho Jenoside. Kuki ubutabera mpanabyaha budashishikajwe no gukurikirana Agathe Kanziga, kandi ubutabera bw’ubutegetsi bwaremeje uruhare rukomeye ku buryo bidashoboka kumuha ubuhungiro?”

Umuyobozi wa Ibuka mu Rwanda, Nkuranga Egide we yishimira ko Perezida Macron yagerageje gusobanura Jenoside, uko byagenze byabaye, ibyo batakoze, inshingano zabo. Ati: Ni ngombwa cyane, byerekana ko atwumva. Nubwo yaba atarasabye imbabazi zisobanutse, uracyabona ko iki ari ikintu gishobora kuza nyuma”.

Izi mbabazi kandi zinagarukwaho na Mukabayire Valérie, umuyobozi wa AVEGA, unagaragaza icyizere afiteiye ibyavuzwe na Macron. Ati:Perezida w’Ubufaransa yatangaje ko ubutabera buzakurikirana abakekwaho Jenoside bahungiye ku butaka bwe. Hano nanjye nahumurijwe. Kwemera amakosa no kwifatanya mu bubabare bifite agaciro kuruta gusaba imbabazi.

Jenoside ntibabarirwa, kandi imbabazi ntizihatirwa, Perezida Macron “Le génocide ne s’excuse pas, et le pardon ne s’exige pas”.Nubwo Macron ateruye ngo asabe imbabazi, benshi bemeza ko amagambo n’amarangamutima yerekanye birenze kuzisaba.Ayo ni nka, “Mu kwicisha bugufi n’icyubahiro mbagomba, uyu munsi naje kwemera uruhare rwacu. Ijoro ribara uwariraye, kandi uwo ni we wenyine waduha impano yo kutubabarira….Kwemera ayo mateka, ni no kwiyemeza gukomeza umurimo w’ubutabera, twiyemeza ko nta muntu n’umwe ukekwaho Jenoside uzaca mu myanya y’intoki abacamanza…..Ubufaransa bufite umukoro wo guhangana n’ayo mateka, no kwemera uruhare rwabwo mu mubabaro bateje abanyarwanda, butinda kugaragaza ukuri”.

U Bufaransa ni kimwe  mu bihugu bicumbikiye bamwe mu bakekwaho uruhare muri Jenoside, nyamara mu basaga 40 bashakishwa hamaze kuburanishwa batatu gusa ariko mu cyumweru gikurikira itariki yo kwibuka Jenoside, hatawe muri yombi Padiri Hitayezu Marcel wahoze ayobora Paruwasin ya Mubuga ku Kibuye (Karongi). Abandi amakuru yaratanzwe, amaperereza arakorwa, hari n’abategereje kuburana; nubwo nta n’umwe uroherezwa mu Rwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *