Uganda yarekuye abandi banyarwanda 13 barimo babiri baherutse kugaba  igitero mu Kinigi

 

Kuri uyu wa Kabiri Leta ya Uganda yarekuye abandi banyarwanda 13 bari bamaze igihe bafungiyeyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, barimo  abagabo babiri bo muri RUD URUNANA baherutse kugaba igitero mu Kinigi mu Karere ka Musanze .

Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’ u Rwanda muri Uganda Noel Mucyo yabwiye Radiyo y’Igihugu ko abo babiri bari mu bo Uganda yarekuye bakekwaho kugaba igitero mu Kinigi ari uwitwa Nzabonimpa Fidele na Kabayija Suleiman bombi bakomoka mu Majyaruguru y’ u Rwanda .

Mucyo yavuze ko abo bagabo bamaze kugaba igitero mu Kinigi hamwe na bagenzi babo tariki ya05 Ukwakira 2019, bahise bahungira Kisolo muri Uganda , bakaza gufatwa bagafungirwa muri CMI I Kampala  .

Mucyo avuga kandi ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa yabwiye abanyamakuru  ko hari n’abandi  banyarwanda 39 bagifungiye muri Uganda , u Rwanda rukaba rugiye kwandikira Uganda rusaba amazina yabo .Mucyo ati “abo ni abakoze ibyaha  banyujijwe mu nkiko bakaba bagifunzwe “.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yabwiye itangazamakuru ko kurekura abo Banyarwanda byakozwe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda agamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’ u Rwanda muri Uganda we avuga ko Minisitiri Kutesa yabwiye abanyamakuru ko Leta ya Uganda yiteguye gushyira umukono ku masezerano ya Luanda kandi ko afite icyizere ko ibintu bikubiye mu myanzuro y’ inama yihariye yabereye I Kigali mu cyumweru gishize ko bagiye kubyubahiriza .Mucyo ati “umwe mu myanzuro y’iyo nama kwari ukubagaragariza ibimenyetso by’ imitwe igamije kurwanya u Rwanda iba hano muri Uganda tukaba twarabahaye “note verbale {urwandiko igihugu giha ikindi  hagamijwe kugaragaza ibimenyetso simusiga } ko hari imitwe igamije kurwanya u Rwanda iri muri Uganda  kandi ko bagomba kubikurikirana  bagatanga igisubizo bitarenze  tariki ya 20.

Uganda irekuye aba banyarwanda mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo abakuru b’ ibihugu byombi bari kumwe n’abahuza muri iki kibazo bahurire  ku mupaka wa  Gatuna /Katuna ,inama iteganijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Gashyantare .

Ubwanditsi @VALUENEWS

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *