Musanze : Gitifu w’umurenge wa Kinigi yakatiwe imyaka 5 y’igifungo kubera gukubita umuturage

Yanditswe na Setora Janvier

 

Kuri uyu wa kane, tariki ya 30/07/2020, urukiko rwisumbuye rwa Musanze, rwahanishije Gitifu w’umurenge wa Kinigi Twagirimana Innocent na Habimana Jean Paul igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya Miliyoni 3 kuri buri wese ndetse bakishyura n’indishyi z’akababaro zisaga miliyoni enye  z’amafaranga y’u Rwanda kandi bakishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20.

Ni  urubanza rwaburanishijwe tariki ya 21 Nyakanga 2020,  baregwagamo gukubita no gukomeretsa  ku bushake Munyaziboneye Phocas agacika igufa ry’ikibero. Ubushinjacyaha  buvuga ko iki cyaha cyakozwe ku itariki ya 11 Mata 202.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa kuwa 16 Nyakanga 2020 ariko ruza gusubikwa kubera ko urukiko rwasanze ari ngombwa gutumiza uwakubiswe Munyaziboneye Phocas , abatangabuhamya Ndikumana Evode , Iradukunda Janvier ndetse n’umuganga wamusuzumye Mwenelwata Safi Judith.

Ni nako byagenze kuko kuwa 21 Nyakanga 2020 bose bagaragaye imbere y’urukiko maze mu mvugo zabo barugaragariza ukuri ku byabaye kuri Munyaziboneye Phocas.

Mu isomwa ry’urubanza, urukiko rwagarutse ku myiregurire y’abaregwa baburanye bahakana icyaha ari nako bugaruka  ku mvugo z’abatangabuhamya n’ibimenyetso by’ubushinjacyaha birimo n’inyandiko ya muganga ( Expertise Medico-Legale) n’amafoto;

Rusuzumye raporo y’umukuru w’umudugudu ntibwayihaye agaciro nkuko byari byasabwe n’umwunganizi wabo Me Bagabo Jean d’Amour , ahubwo rumaze kumva no gusesengura ubuhamya bw’abatangabuhamya babajijwe muri uru rubanza aribo , rwasanze icyaha kibahama nubwo bagihakana bivuye inyuma.

Rumaze gusesengura imvugo zose z’abatangabuhamya, rwasanze ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha gifite ishingiro ndetse n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake Munyaziboneye Phocas gihama Habimana Jean Paul ariko na none kuba yari kumwe na Gitifu Twagirimana Innocent ,ubwo Munyaziboneye Phocas yakubitwaga, ntagire icyo abivugaho nk’umuyobozi ,ari ubufatanyacyaha nkuko biteganywa mu ngingo ya 2 , agace kayo ka 4 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Bityo, urukiko rusanga bose icyaha kibahama maze rubahanisha igifungo cy’imyaka itanu (5)  n’ihazabu ya Miliyoni eshatu (3.000.000 fw) kuri buri muntu.

Rwabategetse kwishyura Munyaziboneye Phocas  indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni enye ibihumbi magana atatu mirongo inani na bibiri magana atandatu na makumyabiri ( 4.382.620 frw) no gufatanya kwishyura ibihumbi makumyabiri (20.000 frw)   y’amagarama y’urubanza .

Ni mu gihe uregera indishyi yari yasabye indishyi zingana na Miliyoni cumi n’icyenda n’ibihumbi magana atanu mirongo itandatu na bine na magana ane mirongo ine (19.564.440 frw) harimo 64.440 frw yo kwivuza, 3.000.000 frw z’ingendo Munyaziboneye Phocas yakoze ajya cyangwa ava kwivuza, indishyi z’ububabare bw’umubiri zingana na 5.000.000 frw , indishyi z’ubumuga buhoraho zingana na 10.000.000 frw , igihembo cy’umwunganizi ( Avocat) zingana na 1.000.000 frw n’ibihumbi magana atanu( 500.000 frw) y’ikurikirana rubanza.

Mu iburanisha, ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ryerekeye ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange, bwari bwasabye urukiko  ko Gitifu Twagirimana Innocent na Habimana Jean Paul baramutse bahamwe n’icyaha, rwazabahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya Miliyoni 5 kubera ko batemera icyaha.

 

One Reply to “Musanze : Gitifu w’umurenge wa Kinigi yakatiwe imyaka 5 y’igifungo kubera gukubita umuturage”

  1. Turashimira ubucamanza(ubutabera) ku kazi keza bwakoze, Ibi here isomo abandi bayobozi badaha agaciro ubuzima bw’abanyarwanda. Rwandan lives matter !!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *