Musanze: Abayobozi ba Koperative y’abajyanama b’ubuzima banyereje miliyoni 6 n’igice

Abanyamuryango ba Koperative“ Twubakane Shingiro” igizwe n’abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Shingiro barasaba kwishyurizwa asaga miliyoni esheshatu n’igice yanyerejwe n’umuyobozi wayo afatanije n’umucungamutungo.

Aya mafaranga arimo 2.455.700 frws y’ubukode bw’amazu atarageze  kuri Konti, 2.480.000 frw y’ideni ryasigaye ku nzu yagurishijwe, ubukode bw’inzu bungana na 720.000 frw, 443.980 frw yavaga kuri Konti ya Koperative ntacyo  agiye gukoreshwa kizwi n’abanyamuryango ndetse n’ayandi.

Koperative“Twubakane Shingiro”ni Koperative igizwe n’abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze bagera kuri 88.  Bimwe mu bikorwa byayo bizamura umutungo w’abanyamuryango harimo kugura no gukodesha amazu mu mujyi wa Musanze, aho mu myaka yashize iyi Koperative yari ifite amazu abiri mu mujyi akodeshwa buri kwezi ariko biza kurangira amwe mu mafaranga y’igikodeshwa atageze kuri Konti ya Koperative.

Ku isonga ry’abashyirwa mu majwi kugira uruhare runini mu inyerezwa ry’umutungo harimo Perezida wa Koperative Ntakirutimana Innocent n’umucungamutungo wayo Nyiraneza Félicitée bashinjwa  arenga miliyoni esheshatu ,ibihumbi  Magana abiri na cumi na bitanu (6.215.000 frw ).

Raporo y’ubugenzuzi bwa Koperative yo kuwa 08/12/2020, n’imyanzuro y’inama rusange y’abanyamuryango yo kuwa12/02/2021 yasabye abo bayobozi kwishyura ayo mafaranga bitarenze kuwa 30/03/2021, nyamara bo batereye agati mu ryinyo. Iyo nama kandi yari yatumiwemo n’umukozi mu karere ka Musanze ushinzwe amakoperative Uwimana Béline.

Batanze inzu batabajije abanyamuryango, bemera kuzishyura

Visi Perezidante wa Koperative Bugenimana Berancille, aganira na VALUENEWS.INFO agira ati “ Ikibazo cyatugonganishije ni inzu iri mu mujyi wa Musanze , twagurishije muri Nzeri 2019 uwitwa Kanakuze Hawa Miliyoni 13 akatwishyura 10.420.000 frw. Ayo yasigayemo ni 2.480.000 frw yagombaga kutwishyura none akaba yaratwambuye,  ariko Perezida Ntakirutimana Innocent na Nyiraneza Félicitée bakayimwegurira abanyamuryango tutabizi. Ayijyamo ntibabitubwiye ahubwo twaje kubimenya amazemo umwaka urenga ari na yo mpamvu, dusaba ko batwishyura  n’amafaranga y’ubukode twayibonagaho buri kwezi.”

Uretse iyi nzu iherereye mu mudugudu wa Yorodani, akagari ka Cyabararika , umurenge wa Muhoza bavuga ko Koperative yayigurishije Kanakuze Hawa, abanyamuryango bashinja Perezida n’umucungamutungo kunyereza amafaranga angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana inani (1.800.000 frw) y’ubukode bw’inzu  iherereye mu mudugudu wa Byimana, akagari ka Ruhengeri na none mu murenge wa Muhoza aho uwitwa Miringe yayibayemo umwaka wose atishyura ariko bo bazi ko amafaranga agera kuri Konti kuko nta na kimwe Perezida na Kontabute [Umucungamutungo] bigeze babahingukiriza ku bijyanye n’ubukode bwayo.

Umucungamutungo wa Koperative  Nyiraneza Félicitée yabwiye VALUENEWS.INFO ko ibyo bakoze we na Perezida ari amakosa kandi ko babyemera ndetse ko banemereye ushinzwe amakoperative mu karere ka Musanze ko bazaba barangije kuyishyura mu kwezi kwa Kanama 2021.

Ati , “Kanakuze Hawa yaratwegereye njye na Perezida Ntakirutimana  Innocent adusaba ko mu gihe gito asigaje cyo kwishyura Koperative, twaba tumuhaye inzu akayibamo mu gihe agitegereje kwishyura. Imfunguzo twarazimuhaye kuko nta mupangayi [umukodesha] wari uyirimo. Gusa, ni uko yaje kuduhemukira ntiyishyure ariko  twari twamufashije nk’umuntu urwaye. Turemera amakosa  kandi tukemera no kwishyuza n’abandi  bose barimo umutungo wa Koperative.”

Ku rundi ruhande , uwaguze inzu yayigezemo kandi yatangiye kuyihindura atararangiza kuyishyura; ngo si we ushinzwe kwishyura. Kanakuze ati,  “ Inzu yaguzwe n’umuhungu wanjye ariko atararangiza kwishyura amafaranga yasigaye , yagiye mu gihugu cya Mali ari naho ari ubu. Ni ugutegereza rero akazagaruka njye Kanakuze Hawa ntacyo mwambaza dore ndanirwariye.”

Umukozi ushinzwe amakoperative mu karere ka Musanze,  Uwimana Béline avuga ko hagitegerejwe ubugenzuzi bukuru bw’urwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative ( RCA) kugirango abanyereje umutungo wa Koperative bawubazwe.

Ati, “ Nibyo nasuye iyo Koperative kuwa 12/02/2021 , nsanga hari amafaranga abanyamuryango barega Perezida  na Kontabure ndetse nabo bayemera, mbasaba kuba bayishyuye bitarenze kuwa 30/03/2021, twabibwiye ubuyobozi bukuru bwa RCA   butwemerera igenzura ryimbitse ari nabyo dutegereje.”

Ingingo ya 66 y’itegeko No 50/2007 ryo kuwa 18/09/2007 rigena ishyirwaho, imiterere n’imikorere y’amakoperative ivuga ko abayobozi ba Koperative bashobora kuryozwa ibyo bahombeje cyangwa bononnye.

SETORA Janvier

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *