“Urunyanya ruboze rwanduza izindi, umuhinzi agahomba”, Hon Rwabyoma na Obadiah Biraro

Ubwo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagezaga raporo y’umwaka wa 2020 ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi, abadepite bafashe umwanya wo kubaza no gusobanuza. “Urunyanya ruboze”, ni ijambo ryagarutsweho n’umugenzuzi mukuru asubiza Hon Ruku Rwabyoma, ku kibazo cy’abagize Boards z’ibigo bicunga nabi umutungo wa Leta ntibabibazwe.

“Maze igihe kinini muri iki gihugu, ariko sindigera numva aho abagize Boards babazwa inshingano”, uyu ni  Hon Ruku Rwabyoma wavuganaga amarangamutima menshi (ikiniga), yanatumye ashyiramo icyongereza cyinshi, nyamara atayobewe ko abariza abanyarwanda. Ati, “Accountability muri ba Boards members ntayo mbona, hari icyo bita bad apple, …..”

Muri make yashakaga kuvuga ko abagize inama z’ubuyobozi z’ibigo bihora bigaragaramo imicungire mibi nabo babazwa inshingano, biti inhi se bakazanduza abandi uwo muco. Ibyo bigo bikunda kugaruka ni nka WASAC, REG, EUCL, RTDA, WDA, REB, RAB n’ibindi byinshi.

Mu kumusubiza, Obadiah Biraro asa nk’umwunganira, ariko na we icyongereza gikomeza kwiganza, nk’uko byanakunze kugenda asobanura raporo ye. Ati, “Honorable, hari icyo bita rotten tomato, nacyo ni nka bad apple. Iyo rotten tomato itavanywe mu basket yanduza izindi, noneho the farmer akagwa mu gihombo”.

Aha yavugaga ko urunyanya ruboze rwanduza izindi, maze umuhinzi akamena igitebo cyose. Bishatse kuvuga ko igihe cyose Leta izarebera abacunga nabi ibya rubanda ntibahanwe, n’abawucungaga neza bazabigana.

Mu cyo Biraro yise “Coorperate management”, avuga ko iyi idatana no “Guhana no gushima”. Ati, “Cooperate governance ijyana n’ibintu bitatu: management, motivation na sanction”. Aha anaboneraho gusaba abadepite gufasha urwego ayobora kubyumvikanisha koko.

Ati, “Gucunga nabi ibya rubanda ni icyaha, nubwo numva abanyamategeko iyi mvugo batayikunda, ariko nibura tubyite amakosa. Wenda abayakora babonye ibyabaye kuri mugenzi wabo bayagabanya”.

Raporo yamuritswe none tariki ya 11 Gicurasi ni irebana n’ingengo y’imari y’umwaka warangiye tariki 30 Kamena 2020, ahagenzuwe inzego 175, zirimo ibigo bya Leta bikora ubucuruzi, ibigo binini, imishinga, Ministeri, inzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta, uturere  n’Umujyi wa Kigali,ndetse  n’ibitaro by’uturere

Iyi raporo igaragaza kandi ibyavuye mu bugenzuzi bwerekeye imikoreshereze y’umutungo (Financial Audit), ubugenzuzi ku kubahiriza amahame (Compliance Audit); ubugenzuzi bwimbitse (Performance Audits), ubugenzuzi bwihariye (Special Audits), n’ubugenzuzi ku ikoranabuhanga (IT Audits) ; bukaba  bwatakozwe kuva muri Gicurasi 2020 kugeza muri Mata 2021.

Nta gushidikanya ko iyi raporo izagera kuri Valuenews.info igakorwamo inkuru nyinshi mu Kinyarwanda, dore ko ubu iri mu cyongereza. Muzumva ukuntu uyu mwaka nta ‘gahomamunwa’ kabaye, ariko ibigo byabaye ‘icwende’ na nubu bikaba bitaroga.

Muzasoma ukuntu ikigega FARG kitubakiye abarokotse inzu 61 mu turere tune(Gisagara, Ruhango, Ngororero na Rubavu), amafaranga cyahawe agakoreshwa ibindi bitanyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko. Nibinakunda muzabona ukuntu “hari abaturage bagwatiriza imitungo yanditse kuri Leta”, nk’uko byabajijwe na Hon Mutesi Anitha: aba ngo bari mu bo Leta yishyura ingurane bakaguma mu mitungo, bugacya bakayitangaho ingwate mu mabanki.

Birumvikana ko inkuru zizanagaruka ku mitungo ya Leta itabyazwa umusaruro(ipfa ubusa – idle assets), ibijyanye no kwuhira, inyubako zidakorehswa, ibikoresho byazaniwe kaminuza y’Ubukerarugendo (RHA-Remera Hospitality Academy) bigahera mu bubiko kuko itigeze ibaho, imishinga ihagarara yaratwaye akayabo, ba rwiyemezamirimo batarangiza amasezerano, n’ibindi.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Gicurasi guhera I saatatu, inteko irongera guterana yakira umushinga w’ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2021-2022.

Karegeya JB Omar

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *