Burera : Abaturiye Muhabura barataka ibihombo kubera amazi avamo akabangiriza

Imvura iherutse kugwa mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera yatumye amazi  ava mu birunga asiga  abaturage  iheruheru. Yangije amazu y’ubucuruzi n’ibyari biyarimo, yangiza imyaka  yari mu mirima ndetse n’amwe mu mazu y’abaturage , ubu bakaba basembera.

Iyi mvura yaguye  ari nyinshi mu rukerera rwo ku wa 14 Gicurasi 2021 maze imyaka y’abaturage irahatikirira. Ibyo ni ibigori , ibirayi, ibishyimbo, amasaka n’ibindi ndetse na bimwe mu bicuruzwa byo mu santeri  ya  Nyarwondo; kandi benshi mu bangirijwe bakomoza ku nguzanyo bafitiye ibigo by’imari binyuranye.

Ubwo VALUENEWS.INFO yageraga mu kagari ka Gafumba, umurenge wa Rugarama yasanze  amazi yavuye mu kirunga cya Muhabura yangije ububiko bw’ibiribwa  bitwarwa n’amazi. Nyir’ubwo bubiko ni Kanyarukiko Jean de Dieu bita Sinamenye uvuga ko hahombeyemo Toni enye z’amasaka (eshatu n’igice z’amamera, n’ibiro 600 by’amakoma). Ayo mazi yamamutwariye  ibiro 600 by’ibishyimbo, impungure z’ibigori ibiro 500, umunzani yakoreshaga, ibitabo n’ibindi yakoreshaga mu bucuruzi bwe.

Kanyarukiko Jean de Dieu bita Sinamenye arasaba inzego zibishinzwe n’abandi bagira neza kubatabara cyane ko ngo mu bucuruzi bwe, yahombye amafaranga menshi kandi igishoro yari yaragikuye muri SACCO.

Ati ” Nkurikije ibintu nari mfite muri iyi nzu, sinavuga ngo nahombye agera kuri aya ariko yasagaga miliyoni eshanu ( 5.000.000 frw)  kuko harimo amasaka y’amamera, amakoma ,impungure z’ibigori, ibishyimbo, umunzani nakoreshaga, ibitabo nandikagamo none dore inzu yose irera nta na kimwe kirimo. Turi abo gutabarwa cyane ko nari nibeshejeho,  abana banjye biga  neza ndetse mbatangira n’ubwisungane mu kwivuza mbikesha ubu bucuruzi nakoraga.”

Naho umuturanyi we  Nyiramana Edynace we avuga ko mubyo yari atunze mu nzu nta na kimwe yasigaranye ndetse ko no kubona aho arara byamubereye ihurizo rikomeye. Gusa ngo ababajwe n’amafaranga yagujije na Sacco ya Rugarama agera ku bihumbi 100 yagurijwe ngo agure ingurube none nayo ikaba yatwawe n’amazi kandi yari ifite amezi.

Ati ” Amazi yaradutwaye ni uko hari umuhungu wanjye waje akaduheka mu mugongo adukura muri aya mazi yagendaga n’umuvumba mwinshi ariko nubwo twayarokotse, nta kintu na kimwe twakuye mu nzu kuko byose byagiye ndetse n’ingurube nari naraguze ngo izamvane mu bukene nayo yagiye sinamenya irengero ryayo kandi yarii ifite amezi. Mbabajwe n’uko ntazabonaa icyo nishyura Sacco kandi ariyo yari yarayangurije ngiye kugura iyo ngurube. Turi abo gutabarwa , nimudukorere ubuvugizi.”

Abandi baturage bangirijwe n’iyi mvura barimo Nkezabera Vincent na Dusengimana Olivier bari bafite ibirayi byari bigeze gukurwa ariko biza gutwarwa n’amazi.

Nkezabera ati ”  Nari mfite ibirayi byari gukurwa ejo none dore amazi y’imvura arabitwaye kandi dushaka imbuto, umuti ndetse n’ibindi bikenerwa mu buhinzi twisunga ibigo by’imari iciriritse kuko nkanjye nagurijwe ibihumbi magana atatu ( 300.000 frw) mu Umutanguha. Ubu se ko imvura inkozeho ndayakurahe? Turi abo gutabarwa, tugakorerwa ubuvugizi ibyo bigo by’imari bikatworohereza.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Munyaneza Joseph avuga ko hari gukorwa icyegeranyo ngo ibyangiritse bimenyekane , bityo harebwe icyashoboka ngo abaturage basubizwe mu bizima busanzwe.

Ati ” Nibyo koko twagize ikibazo cy’ibiza cyane cyane mu murenge wa Rugarama ariko  turi gukora icyegeranyo cy’ibyangiritse kugira ngo ku bufatanye na Minisiteri y’ubucuruzi, iy’ubutabazi no gukumira  Ibiza n’ iy’ubuhinzi;  turebe icyakorerwa abo bagezweho n’ibiza nk’uko byakozwe mu kwezi gushize mu murenge wa Gahunga.”

Uyu muyobozi anasaba abaturage kugira imyumvire yo kuva aho batuye bagatura heza nko mu midugudu,   kandi nkongera abategezweho n’ibyo biza abasaba  gucumbikira abaturanyi babo mu gihe ubuyobozi bugikora ubuvugizi ngo abo basenyewe n’amazi batabarwe.

Akarere ka Burera ni akarere  gafite imirenge 3 ikora ku ishyamba ry’ibirunga  ikunda kwibasirwa cyane n’amazi y’imvura ava mu iryo shyamba. Iyo mirenge ni Cyanika, Rugarama na Gahunga. Mu igihe iyi nkuru, muri uyu murenge wa Rugarama harimo inzobere za Minisiteri y’ubutabazi no gukumira ibiza zarimo gushakisha umuti urambye w’iki kibazo cy’aya mazi ava mu birunga.

SETORA Janvier

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *