Urubanza rwa Kabuga: Urukiko rwateye utwatsi ibyo kutaburanishwa kwe

Felisiyani Kabuga, ukekwaho ko ari we wabaye umuterankunga wa jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hano ahagarariwe n’igishushanyo, yari mu rukiko ku 20 Gicurasi 2020. Benoit PEYRUCQ / AFP

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya mbere Kamena 2021, urukiko rwa ONU ruburanisha imanza za jenoside zasigaye i Arusha rukorera i La Haye mu Buholandi rwanze gutangaza ko Felisiyani Kabuga adafite imbaraga zo kuburana. Ibyo rubyanze nyuma y’aho ku wa 6 gicurasi 2021, abamwunganira bari basabye ko umukiriya wabo atakomeza gukurikiranwa cyangwa akarekurwa by’agateganyo mu rwego rwo kuregengera ubuzima bwe. Bakaba baravugaga ko imyaka ye n’ubuzima bwe bikomeje kuba imbogamizi mu gutegura urubanza rwe. Ibyo byifuzo byombi bikaba byatewe utwatsi n’urukiko.

Umushinjacyaha asanga ngo byaba bikiri kare cyane gutangaza ko ubuzima bwa Kabuga bwaba imbogamizi ku iburanishwa rye. Ku wa 15 mata uyu mwaka, urukiko rwategetse ko hongera gukorwa isuzuma rishya ku buryo ubuzima bwe buhagaze kugira ngo hamenyekane ubushobozi bwe ku mubiri no mu mutwe bwo gukurikirana urubanza. Nyamara, iri suzumwa ntirirarangira.

Ubwo yatangaga icyifuzo cye, Emmanuel Altit, umwunganizi mu mategeko  wa Felisiyani Kabuga, na we yari yatanze raporo z’ubuvuzi, ariko ntizashyizwe ahagaragara kubera  ibanga ry’ubuvuzi. Bikaba  rero bigoye kumenya neza uko ubuzima bw’uregwa bwifashe kuva aho yimuriwe i La Haye mu mwaka ushize.

Abamwunganira kandi bari basabye ko, mu gihe urukiko rwaba rwanze kumukuriraho ikurikiranwa, Kabuga yarekurwa by’agateganyo, bikaba nk’andi mahirwe yaba ahawe, ariko ngo agakomeza kuba i La Haye mu gihe cyose cy’urubanza rwe.

Mu gihe iburanisha ritahagarara, abunganira uregwa bari basabye ko yarekurwa by’agateganyo nk’ubundi buryo bwo kumufasha, bizeza ko Felisiyani Kabuga ashobora gutura i La Haye mu gihe cyose cy’urubanza rwe. Ibyo na byo umucamanza yabiteye utwatsi, nubwo umwunganizi we yari yakoze uko ashoboye ngo agaragaze ko uko ameze ubu ataba agishoboye gucika ubutabera. Mu cyemezo cye, umucamanza yagize,  ati « N’ubwo aasaheje, Felisiyani Kabuga yamaze imyaka irenga 20 yose yaratorotse ubutabera ».

Muri uyu mwaka, bibaye ubwa kabiri ubwanganizi bwa Kabuga Felesiyani butemererwa ibyo busabye.

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere nk’uko BBC yabitangaje, Altit yandikiye uru rukiko asaba kuva muri urwo rubanza kubera kutumvikana n’uwo aburanira ndetse n’umuryango we nk’uko biri mu nyandiko z’urukiko.

Mu gusubiza ubwo busabe bwe, itsinda ry’abacamanza batatu ari bo Iain Bonomy, Graciela Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya baburanisha urwo rubanza, basabye Altit gukora uko ashoboye kugira ngo hagaruke ukwizerana hagati ye n’uwo aburanira.

Mu kwezi kwa kane, urukiko rwa ONU ruburanisha imanza za jenoside zasigaye i Arusha rwategetse ko Emmanuel Altit akomeza kuburanira Kabuga, mu gihe yari yasabye kwikura muri uru rubanza.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 1 kamena 2021, umucamanza Iain Bonomy uyoboye iburanisha akaba yasabye ubwunganizi bwa Kabuga gukora ibishoboka byose mu gutegura urubanza rwe dore ko urukiko rwifuje ko rwatangira kuburanishwa mu mizi ku wa 22 Ukwakira 2021 nk’uko byatangajwe na BBC.

Kuro icyo cyifuzo cy’urukiko, Me Altit na bwo avuga ko iyi tariki iri hafi cyane bitewe n’akazi abona afite imbere ye no kuba adafite itsinda rigari rikamufashamo. Ati « Ibintu ubushinjacyaha bwateguye mu myaka irenga 20, ntibitworoheye kuba twabikoraho mu mezi make nk’ayo ».

Biteganyijwe ko nyuma y’iri buranisha ry’ejo no gusuzuma impamvu zatanzwe n’uruhande rwa Kabuga ari bwo urukiko ruzatangaza itariki ndakuka iburanisha mu mizi rizatangiriraho.

Kabuga Felisiyani, yafatwaga nk’umwe mu banyemali bakomeye mbere mu Rwanda. Akekwaho icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, kugira uruhare mu gushinga umutwe w’Interahamwe, akaba kandi anashinjwa guhamagarira abahutu kwica abatutsi hakoreshejwe radiyo ya RTLM. Ubushinjacyaha buherutse kumukuriraho ikirego cyo gutumiza mu mahanga imipanga yo kwica abatutsi.

Telesphore KABERUKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *