U Bufaransa mu kuburanisha urubanza rwa gatatu rw’ukekwaho jenoside

Nyuma y’imyaka 27 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ibaye,Urukiko rwa rubanda mu Bufaransa rugiye kuburanisha urubanza rw’umuntu wa kane ukekwaho kuyigiramo uruhare uri muri iki gihugu.

Muhayimana Claude, umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, biteganyijwe ko azatangira kuburana imbere y’urwo rukiko kuva tariki ya 22 ugushyingo kugeza ku ya 17 ukoboza 2021. Uru rubanza rwe rukaba rugiye kuba nyuma yo gusubikwa incuro ebyiri kubera icyorezo cya covid-19 n’ingamba zo kucyirinda.

Muhayimana Claude agiye kuba umunyarwanda wa kane uburanishijwe mu bantu 47 bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi n’ubutabera bw’u Rwanda babarizwa ku butaka bw’u Bufaransa. Akurikiranweho ubufatanyacyaha muri jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Muhayimanana wavukiye mu Rwanda mu w’1961 mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu karere ka Karongi, afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa yabonye muri 2010. Atuye mu mujyi wa Rouen aho acungiwe n’ubutabera kuva tariki ya 3 Mata 2015.

Ku rubuga rwa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG) bavuga ko  Muhayimana yaba yari umwe mu bayoboraga interahamwe mu mujyi wa Kibuye, ngo akaba yaratwaraga ababaga bagiye kwica abatutsi mu duce dutandukanye ndetse na we ngo akaba yarishe abatutsi.

Uretse ibyo kandi, Muhayimana avugwaho kuba yaba yari umwe mu bakoranaga bya hafi n’uwahoze ari perefe w’icyahoze ari perefegitura ya Kibuye, Kayishema Kilimenti. Uyu yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania nyuma yo kumuhamya ibyaha bine bya jenoside yakorewe abatutsi. Muri 2016 akaba yarapfiriye mu gihugu cya Mali aho yari afungiye ngo aharangirize igihano yakatiwe.

Urubanza rwa Muhayimana rugiye kuburanishwa mu Bufaransa nyuma y’imyaka itatu habaye urwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi, babaye ba burugumesitiri b’icyahoze ari komini Kabarondo, mu ntara y’Uburasirazuba bakatiwe igifungo cya burundu mu mwaka wa 2018. Rugiye kandi kuba nyuma y’imyaka itanu u Bufaransa buburanishije kapiteni Simbikangwa Pascal, wari mu barinda perezida Habyarimana. Capt Simbikangwa yabaye umunyarwanda wa mbere waburanishijwe n’urukiko rwa rubanda rwo mu Bufaransa, rumuhamya ubufatanyacyaha muri jenoside, rumukatira gufungwa imyaka 25, ku itariki ya 3 ukuboza 2016. Uyu Simbikangwa yaburanishijwe hashize imyaka 20 jenoside yakorewe abatutsi ibaye.

Icyo gihe akaba yaraburanishijwe hisunzwe ububasha mpuzamahanga buha ubutabera bw’u Bufaransa uburenganzira bwo gukurikirana icyaha cya jenoside n’ibindi byaha bikomeye byakorewe ahandi n’abanyamahanga baba ku butaka bw’u Bufaransa.

Jean Bosco Siboyintore, ukuriye ishami ry’ubushinjacyaha mu Rwanda rishinzwe gukurikirana Abanyarwanda mu mahanga bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi avuga ko kugeza ubu, nyuma y’imyaka 27 jenoside yakorewe abatutsi ibaye, ku bantu 1146 bari mu mahanga bashyiriweho impapuro zibashakisha, abagera kuri 23 gusa ari bo bamaze kuburanishirizwa mu bihugu bahungiyemo naho abandi 23 bakaba baroherejwe kuburanira mu Rwanda.

Ku mugabane w’i Burayi, abashakishwa benshi bari mu gihugu cy’u Bufaransa, ahabarizwa abagera kuri 47 barimo batatu bamaze kuburanishwa. Mu Bubiligi habarizwa abagera kuri 40 barimo icyenda bamaze gukatirwa n’inkiko zaho.

Siboyintore asaba ibihugu byahaye sitati y’ubuhunzi cyangwa ubwenegihugu abashyiriweho impapuro zibashakisha kubera gukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi kubibambura , kubaburanisha cyanga kubohereza kuburanira mu Rwanda.

Umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 utashatse ko amazina ye atangazwa, ati “Uwahohotewe ashobora gusaza cyangwa agapfa nta butabera abonye kandi yari yaratanze ibimenyetso bishinja uwamukoreye icyaha, nyamara bitagize icyo bimara kuko uwo yashinje ataburanishirijwe igihe. Birumvikana kandi ko nafatwa nyuma y’urupfu rw’uwahohotewe, bya bimenyetso bitazaba bigifite uburemere byari bifite uwabitanze akiriho.”

U Rwanda ntiruhwema gusaba ibihugu by’amahanga gukurikirana no gucira imanza abakekwaho uruhare muri jenoside babihungiyemo.

Telesphore KABERUKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *